00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umugororwa yashatse gutoroka Gereza ya Musanze araraswa yitaba Imana

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 March 2017 saa 08:14
Yasuwe :

Umugororwa witwa Niyitegeka Emmanuel wari ufungiye muri Gereza ya Musanze yarashwe yitaba Imana ubwo yageragezaga gusimbuka urukuta rwayo ashaka gutoroka.

Ibi byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu ahagana 17:45. Uyu Niyitegeka yakomokaga mu Karere ka Gakenke, yari yarakatiwe igifungo cy’umwaka umwe n’amezi atandatu. Yari yaravutse mu 1991.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Imfungwa n’Abagororwa, RCS, CIP Sengabo Hillary, yabwiye IGIHE ko uyu mugororwa yari afungiye ibyaha byo konona imyaka ku bushake aho yari amaze amezi agera kuri atatu akatiwe n’urukiko.

Yakomeje asobanura ko nta gikorwa nk’iki cyari giherutse kubaho mu magereza usibye umugororwa wari uherutse gutoroka mu ya Gasabo ariko nawe nyuma yarafashwe.

Sengabo yasabye imiryango ifite abayo bafunzwe kubabwira bakirinda ibikorwa byo gutoroka. Ati “ Ntabwo biba biri ngombwa, nk’uriya yari afite igihe gito kandi cyari kurangira agasubira mu buzima busanzwe, yari akiri muto buriya aba yiyiciye amahirwe. Imiryango y’abafite abantu bafunzwe ikwiye kujya ibagira inama ntibagerageza gutoroka gereza.”

Ingingo ya 694 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese utoroka yari afunzwe by’agateganyo, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri kugeza ku myaka itanu. Naho umuntu wese utoroka yari yarakatiwe ahanishwa igihano gikubye inshuro ebyiri igihano yari asigaje.

Niyitegeka yari amaze amazi atatu afungiye muri Gereza ya Musanze / Ifoto: Izura Rirashe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages