Imvura yateje inkangu yatangiye kugwa ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere ikomeza ijoro ryose, umusozi uratenguka ufunga umuhanda mu Murenge wa Nemba ahazwi nko muri Buranga.

Hahise hatangira imirimo yo gukuramo ibyo byondo byari byafunze umuhanda.

Ibinyujije ku rukuta rwa X, Polisi y'Igihugu yatangaje ko uyu muhanda ubaye ufunzwe by'agateganyo, ariko nyuma y’amasaha make hongera gutangazwa ko wafunguwe.

Ubutumwa birangira buti "Turabamenyesha ko ubu umuhanda Gakenke-Musanze ari nyabagendwa. Murakoze."

Kubera imiterere y'aka gace uyu muhanda ugizwe n'amakoni ahanamye cyane ujya ukunda kwibasirwa n'inkangu rimwe na rimwe bikabangamira urujya n’uruza.