Mu itangazo, Polisi y’Igihugu yashyize kuri Twitter ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 30 Werurwe 2022, yagiriye inama abakoresha uyu muhanda guhitamo undi.
Yagize iti “Abava Kigali berekeza Huye turabagira inama yo gukoresha umuhanda Kigali-Ruyenzi-Nkoto naho abava Huye berekeza Kigali bakoresha umuhanda Nkoto-Gihara-Ruyenzi.”
Yabasabye kwihanganira izo mbogamizi mu gihe imirimo yo gusana umuhanda ikomeje.
Umuhanda Kigali-Huye waherukaga gufungwa mu 2016 ubwo Nyabarongo yari yuzuye kubera amazi menshi y’imvura yari yaguye.
Abava Kigali berekeza Huye turabagira inama yo gukoresha umuhanda Kigali-Ruyenzi-Nkoto naho abava Huye berekeza Kigali bakoresha umuhanda Nkoto-Gihara-Ruyenzi.
— Rwanda National Police (@Rwandapolice) March 30, 2022



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!