Wongeye kuba nyabagendwa ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Mata 2022 nyuma y’iminsi igera kuri 12 urimo gusanwa.
Polisi y’u Rwanda ibinyujije kuri Twitter yagize iti “Polisi y’u Rwanda irabamenyesha ko ubu umuhanda Kigali- Huye ari nyabagendwa.”
Wari warangirikiye ahazwi nka Rwamushumba munsi gato y’isantere y’ubucuruzi ya Ruyenzi mbere y’uko ugera i Bishenyi.
Imodoka zajyaga cyangwa ziva mu Majyepfo zanyuzwaga mu muhanda wa Ruyenzi- Gihara -Nkoto, aho byagoranaga kuko ari umuhanda muto kandi ufite igice kimwe kidakoze.
Inzego zitandukanye zahise zitangira ibikorwa byo gusana uwo muhanda.
Abatanga ibitekerezo bifuza ko imihanda yari yitabajwe nayo yakorwa neza ikajya yifashishwa mu rwego rwo gukumira impanuka zikunze guterwa n’umubyigano uhagaragara.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!