Abakoresha umuhanda Kigali-Musanze baramenyeshwa ko uwo muhanda kugeza magingo aya atari nyabagendwa, kubera ko muri iri joro ryakeye inkangu yawuciyemo kabiri.
Nk’uko tubikesha Polisi y’Igihugu, Umuhanda wa Kaburimbo wacikiyemo kabiri ku gasoko ka Kinyanda, Umurenge wa Gashenyi, Akarere ka Gakenke urenze Nyirangarama na Base.
Polisi y’Igihugu irasaba abakoresha uwo muhanda bava i Kigali berekeza i Musanze cyangwa se abava i Musanze berekeza i Kigali, kwitabaza umuhanda Ngororero-Muhanga. Indi mihanda ishobora gukoreshwa ni Burera-Ntaruka; Kirambo-Ntaruka; Kirenge-Rushashi.
Biratangazwa ibikorwa byo gusana uwo muhanda bigiye gutangira ku buryo bwihuse.
Turacyabakurikiranira ibirebana n’aya makuru.



















TANGA IGITEKEREZO