00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhanda Muhanga-Karongi ugiye kuvugururwa

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 31 December 2019 saa 03:19
Yasuwe :

Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubwikorezi (RTDA), cyatangaje ko kigiye kuvugurura umuhanda Muhanga-Karongi ndetse ko isoko ryo gukora igice cya mbere cyawo ryamaze gutangwa.

Umuhanda Muhanga-Karongi ni umwe mu mihanda abakora ingendo ziva i Kigali zigana Iburengerazuba bakoresheje umuhanda Kigali-Karongi-Rusizi baherutse gusaba Polisi ko yawukoraho ubuvugizi, ugakorwa kugira ngo ureke kubangamira ingendo.

RTDA yatangaje ko nubwo abantu batarabona imashini mu muhanda ariko umushinga wo kuwuvugurura watangiye. Ni umuhanda batangaje ko basanze ukwiye kuvugururwa mu rwego rumwe n’uwa Kayonza-Rusumo.

Solange Mizero ushinzwe imishinga muri RTDA, yabwiye IGIHE ko umushinga wo kuvugurura [gukora bundi bushya] umuhanda Muhanga-Karongi watangiye. Yavuze ko amasezerano yo kubaka igice cya mbere kiva Rubengera kigana Rambura yasinywe muri uku kwezi.

Ati “Hashize ukwezi batangiye baba bakiri gutera imbago, ntabwo murabona imashini mu muhanda.”

RTDA itangaza ko uwo muhanda wubatswe mu 2002. Bitenyijwe ko icyo gice cya Rubengera-Rambura kizatwara miliyari 13 z’amafaranga y’u Rwanda. Gukora imihanda nubwo bishobora guhinduka bitewe n’abafite isoko ryo kuwukora, nibura kilometero imwe ishobora gutwara miliyoni 800 Frw.

Gukora umuhanda Muhanga-Karongi bigabanyijemo ibice bine. Kimwe ni icyo kuva i Karongi mu mujyi kugera i Rubengera, cyamaze gukorwa, ikindi ni icyo kuva Rubengera kigera Rambura, kizakurikirwa n’icyo kuva Rambura kigera i Nyange n’ikizava i Nyange kigera Muhanga.

Abagenzi bateganyirijwe ahantu ho kugama imvura n'izuba
Igice cya Rubengera-Karongi kirakoze
Igice cya Rubengera-Karongi kirakoze ndetse huzuye na gare
Igice cyo hafi y'urutare rwa Ndaba gikunze gucika no kurekamo amazi mu bihe by'imvura
Igice kigiye gukorwa cya Rubengera-Rambura gifite ahakunze gucika inkangu naho hazitabwaho
Ni gare ikiri nshya yagutse hagendewe ku binyabiziga biparikamo umwanya muremure

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages