00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira ntukiri nyabagendwa

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 14 February 2022 saa 12:00
Yasuwe :

Polisi y’Igihugu yasabye abakoresha umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira guhindura inzira, bagakoresha Kigali-Musanze-Rubavu kuko uwo bakoreshaga wangijwe n’inkangu yaturutse ku mvura nyinshi imaze iminsi igwa.

Uyu muhanda Polisi yaburiye abawukoreshaga bifashishije ibinyabiziga, wangirikiye mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Gatumba mu Kagari ka Cyome mu Mudugudu wa Birambo.

Aho hantu amazi y’imvura n’ibyondo bituruka mu misozi byiroshye mu muhanda birawufunga.

Mu itangazo ryanyijijwe ku rukuta rwa Twitter ya Polisi y’u Rwanda muri iki gitondo, ryaburiraga abasanzwe bakoresha uyu muhanda kwifashisha uwa Kigali-Musanze-Rubavu.

Rigira riti" Turifuza kumenyesha rubanda ko bitewe n’imvura ikabije, inkangu yatumye umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira utaba nyabagendwa. Turabagira inama yo gukoresha umuhanda Kigali-Musanze-Rubavu. Murakoze."

Meteo Rwanda iheruka gutangariza Abanyarwanda ko muri uku kwezi kwa Gashyantare hateganyijwe imvura nyinshi mu bice by’igihugu cyane mu Burengerazuba no mu Majyaruguru basabwa gufata ingamba zizabafasha guhangana n’ibyo bihe.

Umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira ntukiri nyabagendwa nyuma yo kwangizwa n'imvura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages