00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhanda Ngororero-Muhanga wafunzwe n’amazi

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 1 April 2024 saa 11:18
Yasuwe :

Umuhanda uva mu Karere ka Muhanga werekeza mu ka Ngororero, wafunzwe by’agateganyo nyuma y’uko urengewe n’amazi bitewe n’imvura nyinshi yaguye mu Murenge wa Gatumba muri Ngororero ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 31 Werurwe 2024.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe, yabwiye IGIHE ko uyu muhanda kugeza ubu utari nyabagendwa nyuma y’uko urengewe n’amazi y’imvura yaturutse muri Nyabarongo.

Yagize ati “Amazi yabaye menshi kubera imvura yaguye ejo ku mugoroba ariko abakozi b’urugomero bari kuyarekura kugira ngo agere ku rwego aba agomba kuba ariho ubwo turi gukurikirana igihe amazi araza kugabanukira, umuhanda urongera kuba nyabagendwa.”

Yakomeje avuga ko bari kwiga mu buryo burambye uko uyu muhanda utajya urengerwa n’amazi buri gihe uko imvura iguye.

Ati “Mu buryo burambye n’uko umuhanda wazamurwa, turi gukorana n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA) na Minisiteri y’Ibikorwaremezo ku buryo umuhanda wajya hejuru kugira ngo ibibazo nka biriya bikemuke.”

Aya mazi yafunze uyu muhanda aturuka mu rugomero rw’amashanyarazi rwa mushishiro na Ndaro rukoresha umugezi wa Nyabarongo.

Umuhanda Muhanga-Ngororero wafunzwe n'amazi ya Nyabarongo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages