00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhanda Prince House-Cyamitsingi uzamara icyumweru ufunze

Yanditswe na Uwizeyimana Rosette
Kuya 19 June 2026 saa 02:10
Yasuwe :

Kuva mu ijoro ryo kuri uyu wa 19 kugeza ku wa 26 Kamena 2026, umuhanda Prince House-Cyamitsingi uri mu Mujyi wa Kigali urafungwa by’agateganyo kubera imirimo ibanziriza iyagurwa ryawo.

Mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’umuvundo w’ibinyabiziga binyura mu muhanda wa Prince House-Masaka, Leta y’u Rwanda iteganya kuwagura, igashyiramo ibice bine, ikanubaka umuhanda uca mu kirere.

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, yatangaje ko imyiteguro y’ibikorwa byo kwagura uyu muhanda nko kwimura abawukikije iri kugana ku musozo, ingurane zo zikaba zaramaze gutangwa.

Ntirenganya yatangaje ko guhera kuri uyu wa 19 Kamena, imiririmo yo kubaka ibikorwarwaremezo bishamikiye kuri uyu mushinga itangirira mu gice kimwe cy’uyu muhanda, ari cyo Prince House-Cyamitsingi.

Yasobanuye ko muri iyi minsi uyu muhanda uzaba ufunzwe, hazaba hari kubakwa ruhurura ziva kuri Stade Amahoro, zerekeza mu gishanga kiri hagati ya Niboye na Kanombe, kubaka inzira zitwara amazi mu ngo no kwimura insinga z’amashanyarazi.

Ntirenyanya yavuze ko ahantu h’ingenzi hazakorwa ibyo bikorwa ari kuri Prince House, ahahoze KFC, ku Giporoso ugana Kabeza, kuri sitasiyo ya Rubis, n’ahandi urenze gato ku Cyamitsingi.

Umuvugizi w’umujyi wa Kigali yasabye abakoresha uyu muhanda gukoresha ibindi byerekezo bishoboka nk’ikiva ku kibuga cy’indege werekeza Prince-House.

Yagize ati “Uvuye Sonatubes werekeza Kabeza ushobora guca Alpha Palace aho kugira ngo ujye guca hariya harimo gukorwa, wava Kicukiro Centre werekeza Kanombe ugaca Muyange no mu Busanza.”

“Kimwe n’uko waba uri mu bice byo hakurya y’umuhanda uri nko kwa Rwahama ugakomeza ukava hano i Remera ku Gisimenti aho kugira ngo ukomeze imbere ukajya guca kwa Rwahama ugakomeza kuri gare ya Remera ukabona kugera mu Giporoso.”

Ntirenganya yibukije abatwara imodoka nini nk’amakamyo ava mu Burasirazuba yerekeza mu Majyepfo no mu Majyaruguru ko batazakoresha iyo mihanda.

Yagize ati “Ayo makamyo azaba ari guca muri Kigali Special Economic Zone agakomeza mu Izindiro, mu Birembo na Gasanze. Hanyuma ajya mu Burasirazuba na yo ari kuva muri ibyo bice akanyuzwa Sonatubes, Kicukiro kuri Simba agakomeza kuri Sawa Citi agakomeza iruhande rwa IPRC hanyuma akanyura ku Muyange no mu Busanza akagera i Kanombe.”

Ntirenganya yasabye abakoreshaga uyu muhanda kujya bategura gahunda kare kugira ngo badakerererwa kubera umubyigano w’imodoka ushobora kuzahaboneka.

Uyu muhanda guhera ahahoze KFC ugiye gufungwa by'agateganyo
Ibikorwa byateganyijwe muri iki cyumweru bizarenga gato ku Cyamitsingi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages