00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhanda unyura mu ishyamba rya Nyungwe watangiye gushyirwaho amatara

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 19 February 2019 saa 04:31
Yasuwe :

Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG), yatangije umushinga wo gushyira amatara ku muhanda Nyamagabe-Rusizi n’uwa Pindura-Bweyeye inyura mu ishyamba rya Pariki ya Nyungwe mu rwego rwo kunoza umutekano n’ubuhahirane bw’abayikoresha.

Ayo matara yatangiye gushyirwa kuri iyo mihanda azajya amurikira abayikoresha bibafashe kugenda ntacyo bikanga, bitandukanye n’uko byari bisanzwe.

Umuyobozi w’Ishami rya REG mu Karere ka Rusizi, Ntwari Joseph, yabwiye IGIHE ko batangiye gushinga amapoto ku mihanda ndetse hagati y’amezi abiri n’ane iyo mihanda izaba icaniwe.

Ati “Umushinga waratangiye. Ni ugucanira uriya muhanda hose, kuva Kitabi kugera aho uhingukira, ndetse no kuva Pindura ugana Bweyeye (nawo uca muri Nyungwe). Navuga ko mu gihe cy’amezi abiri kugeza kuri ane, umushinga uzaba urangiye.”

Ntwari yavuze ko ari igikorwa kigamije kunoza ubuhahirane n’umutekano kuko uzajya ucanirwa igihe cyose, abantu bakawugenda ntacyo bikanga ku manywa no mu masaha y’ijoro.

Ati “Ni mu buryo bwo kongera ibikorwa remezo n’ubuhahirane bw’abaturage bo muri uriya Murenge. Urabona usa n’aho uri mu ishyamba, ntiwapfa kuhagera utarinyuzemo. Urumva rero kujya guhaha, kujyana ibicuruzwa usanga ari ikibazo kugira ngo babashe kugera mu tundi Turere.”

Uyu mushinga wakiranywe yombi n’abanyura muri iyi mihanda, cyane cyane abatuye mu Murenge wa Bweyeye bagenda mu ishyamba rya Pariki ya Nyungwe igihe cy’amasaha arenga abiri nk’uko Munyempuhwe Augustin uhatuye yabitangarije IGIHE.

Ati “Mu gihe cyashize habaga hateye ubwoba kuhagenda, umuntu yikanga ko ari buhure n’abagizi ba nabi ariko ubu twumva umuntu aguwe neza. Hazaba habona kuko hari igihe umuntu yagendagamo ari nka nijoro, yakwikanga nk’igishyitsi cyangwa ibuye ukaba wagira ngo ni umuntu cyangwa inyamaswa.”

Munyempuhwe yakomeje avuga ko hari nk’igihe moto yageraga mu ishyamba, amatara yazima cyangwa itobotse ugasanga ikibazo kiravutse, bakaba bayiparika ku nzira bakazagaruka kuyitwara bucyeye.

Biteganyijwe ko uyu mushinga uzacanira iyi mihanda ireshya na kilometero 97.

Umuhanda unyura mu ishyamba rya Nyungwe ugiye gushyirwaho amatara

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages