Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko Safa yari asanzwe arwara Diabete ariko mu ntangiriro z’iki cyumweru ikaba yaragize ubukana cyane.
Ku mugoroba wo kuwa Gatandatu tariki ya 12 Ukuboza yagejejwe kwa muganga mu Bitaro bya CHUK, ahagana saa tatu z’ijoro aza gushiramo umwuka.
Uyu muhanzi wamenyekanye cyane mu 2005 ubwo yakoraga indirimbo ’Umutima ukunda’ yacuranzwe kenshi kuri Radiyo Rwanda na Radio 10.
Nyuma yabaye nk’uvanye ikirenge mu muziki kuko indirimbo ze nshya zitakomeje kumvikana ku maradiyo. Yakomeje kwitabira ibitaramo byaberaga hanze y’igihugu ndetse b’ibindi byaberaga mu mahoteli asubiramo nyinshi mu ndirimbo zo hambere ndetse n’ize bwite.
Muri Nyakanga 2015, Pappy Safa John yatangaje ko agiye kongera kwigaragaza mu ruhando rwa muzika mu cyo yari yise manda ya kabiri gusa apfuye atabigezeho.
Pappy Safa John amazina ye nyakuri ni Safari John, yavutse mu 1966 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu Murwa mukuru Kinshasa, akaba asize umugore n’abana bane.
Abana batatu yababyaranye n’umugore yashakanye na we mu Rwanda naho imfura akaba yarayibyaranye n’umugore bahuriye muri RDC.
Yari umuririmbyi wibandaga cyane mu muziki wa live , akaba umucuranzi ukomeye wa Gitari na Piano.



















TANGA IGITEKEREZO