00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhanzi ukunzwe muri Kenya yatanze ubuhamya bw’uko yarokotse igitero cya Al Shabaab cyahitanye 14

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 16 January 2019 saa 12:34
Yasuwe :

Umuhanzi uri mu bakunzwe mu ndirimbo zo guhimbaza Imana muri Kenya , Willy Paul, ari mu baturage barokotse igitero cyagabwe ku nyubako 14 Riverside Drive iherereye muri Westlands mu Mujyi wa Nairobi.

Cyagabwe n’abiyahuzi bo mu mutwe wa Al Shabaab. Bahageze bari mu modoka, binjira muri iyi nyubako barasa abashinzwe kuyirinda, ubundi baturikiriza igisasu ku modoka zari ziparitse kuri Hotel ya Dusit.

Abashinzwe umutekano bagerageje kurokora abantu benshi bari muri iyi nyubako n’ubwo abagera kuri 14 bahasize ubuzima nk’uko Perezida Uhuru Kenyatta yabitangaje, abakigabye bose bakicwa.

Umwe mu barokotse iki gitero ni umuhanzi ukunzwe muri Kenya mu ndirimbo zo guhimbaza Imana witwa Willy Paul. Abinyujije kuri Instagram yavuze ko abantu bagabye igitero bari bafite intwaro zidasanzwe.

Yagize ati "Uyu munsi nabonye uko Imana inkunda! Yampaye andi mahirwe yo kubaho. Ndizera ko buri wese yarokotse igitero cyo kuri Dusit. Sinigeze mbona ibi bintu mu buzima bwanjye. Abantu bamwe bakomeretse abandi babuze ubuzima. Polisi ikwiye gucukumbura kuko intwaro zakoreshejwe ntabwo zisanzwe.”

Uyu muhanzi utiyumvishaga uburyo yabashije kurokoka, yavuze ko abagabye igitero hari umuntu ugemurira intwaro abarasa inzirakarengane.

Yagize ati “Hari umuntu uri gutanga izi ntwaro kuri aba bantu. Igihe nari ndi mu nama numvise ikintu cya mbere cyaturutse cyane, ikindi cyakurikiyeho ni urusaku rw’amasasu. Sinakwizera ko ari njye uri kwandika, ndokotse ikintu giteye ubwoba. Wakoze Mana.”

Will Paul azwi mu ndirimbo nja Njiwa, Jigi Jigi, I Do n’izindi. Ni umwe mu baririmba indirimbo zo guhimbaza Imana utavugwaho rumwe bitewe n’imyitwarire ye, benshi bameza ko ari iy’ab’Isi.

Muri 2015 nabwo Al Shabaab yagabye igitero kuri kaminuza ya Garissa yica abagera ku 148 naho 79 barakomereka.

Willy Paul ni umuhanzi ukunzwe muri Kenya
Willy Paul yashimye Imana nyuma yo kurokoka igitero
Abashinzwe umutekano babashije kurokora abantu benshi muri Dusit Hotel
Abiyahuzi babanje gutwika imodoka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages