Miss Africa ni irushanwa ry’ubwiza rigamije kumenyekanisha ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, muri uyu mwaka hakaba hariyongereyemo kwimakaza ubunyafurika, haratwa ubwiza n’umurage by’uyu mugabane.

Ritegurwa na Leta ya Cross Rivers iherereye mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Nigeria, rigahuzwa n’iserukiramuco rikomeye rihabera mu mpera z’umwaka. Muri uyu mwaka rizaba ku nshuro ya gatatu, ryitabirwe n’abakobwa 30 baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

Guhera kuri uyu wa Kane, abahatana batangiye kwerekeza muri Nigeria mu mujyi wa Calabar, ahagiye kubera umwiherero w’ibyumweru bibiri mbere y’uko haba irushanwa nyirizina, kuwa 27 Ukuboza 2018.

Ni ibirori bizabera muri muri Calabar International Conference Center.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Irebe Natacha usanzwe yiga muri Chypre ku mugabane w’u Burayi, yatangaje ko ari bwerekeze muri Nigeria kuri uyu wa Gatanu, ahagurukiye Istanbul muri Turikiya.

Yagize ati “Ndagenda uyu munsi saa 15:25, ndafata indege ihita ingeza muri Nigeria.”

Irebe yavuze ko yiteguye bihagije, ku buryo azakora uko ashoboye akegukana ikamba, ibendera ry’u Rwanda rikazamurwa muri Nigeria.

Ati “ Niteguye neza, mfite intego yo guserukira igihugu cyanjye neza nkagihesha ishema mu ruhando rwa Afurika.”

Uyu mukobwa wabanabaye Nyampinga w’abiga mu mashuri yisumbuye (Miss High School 2015), agiye muri iri rushanwa nyuma ya Muthoni Fiona Naringwa waryitabiriye umwaka ushize akanatorwa nk’Igisonga cya mbere.

Icyo gihe umukobwa wo muri Botswana witwa Gaseangwe Balop niwe wegukanya ikamba rya Nyampinga.

Uwegukanye ikamba ahembwa imodoka ifite agaciro k'ibihumbi 50 by'amadorali ya Amerika hamwe n'ibihumbi $35 n'ibindi. Igisonga cya mbere gihabwa ibihumbi $10 naho Igisonga cya kabiri kigahabwa ibihumbi bitanu by'amadorali ya Amerika.

Irebe asanzwe afite ikamba ry'Igisonga cya kabiri cya Nyampinga w'u Rwanda wa 2018
Irebe asanzwe afite ikamba ry'Igisonga cya kabiri cya Nyampinga w'u Rwanda wa 2018
Irebe Natacha Ursule yizeye kwegukana ikamba mu irushanwa rya Nyampinga wa Afurika
Irebe Natacha Ursule yizeye kwegukana ikamba mu irushanwa rya Nyampinga wa Afurika