Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Innocent Gasasira, yavuze ko uwibye Akonkwa bari bafatanyije urugendo bari mu modoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange yavaga i Kigali yerekeza i Rubavu.
Yagize ati "Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko uwari utwaye imodoka barimo yageze mu isantere y’ubucuruzi ya Gakenke ayihagarika umwanya muto kugira ngo abagenzi bajye kwihagarika (ababimusabye). […] Akonkwa yasize igikapu cyarimo mudasobwa ku ntebe yari yicayeho, ariko asaba uwo bari bicaranye (wari usigaye mu modoka) kumurebera kugira ngo hatagita umwiba."
Yakomeje agira ati “Akonkwa akimara gusohoka muri iyo modoka, [uwo bari bicaranye] yibye mudasobwa yari mu gikapu yamurindishijwe ahita atega moto yerekeza umuhanda w’itaka ujya ku Bitaro bya Nemba. Uwo mugabo akimara kubura mudasobwa ye ubwo yagarukaga mu modoka, yahise yinginga Abamotari bari aho hafi kumufasha gufata umuntu umwibye kuko yakekaga ko yaba atwawe kuri moto n’umwe muri bo. Bamwe muri abo bamotari bakurikiye mugenzi wabo babonye atwaye uwo mugabo bamufatira mu birometero bike uvuye aho yayibiye, bahita bamenyesha Polisi."
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda muri iyi Ntara yasabye abayituye kuzirikana umutekano w’ibintu byabo agira ati "Ni byiza kandi ni iby’ingenzi kwirinda guha icyuho abajura. Buri wese asabwa gufata ingamba zo kurinda ibintu bye; ariko na none ugize ibyago byo kwibwa akwiriye kubimenyesha vuba Polisi cyangwa izindi nzego zibishinzwe zimuri hafi kugira ngo bikurikiranwe mu maguru mashya."
Yashimye abo batwara abagenzi kuri moto ku ruhare rwabo mu ifatwa ry’uwari wibye, aboneraho gusaba abandi gukurikiza urwo rugero rwiza rw’ubufatanye mu gukumira ibyaha.
Akonkwa na Akbaar bashimiye Polisi y’u Rwanda kuba yarafashe ikanabashyikiriza Mudasobwa zabo bari bibwe.



















TANGA IGITEKEREZO