Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 11 Gashyantare 2022, nibwo Prof Dr Rajendran usanzwe azobereye mu buvuzi bukoresheje imiti ikomoka ku bimera izwi nk’inyongeramirire igamije gukingira no kuvura indwara yageze i Kigali aho agiye gukora igenzura n’uko yakwagura ibikorwa bye mu Rwanda.
Ubusanzwe Prof. Dr Rajendran washinze ikigo cya Life Care Phyto Labs-India gikora imiti ikomoka ku bimera asanzwe afitanye amasezerano y’imikoranire n’ibigo bitandukanye birimo n’igikorera mu Rwanda kizwi nka Bold Regain International yo gukwirakwiza inyongeramirire mu bihugu binyuranye ku Isi.
Bivuze ko ibi bigo bicuruza imiti ivuye mu Buhinde ariko ikomoka ku bimera itandukanye cyane n’imiti isanzwe ikoreshwa kwa muganga y’ibinini n’inshinginge.
Mu kiganiro na IGIHE, Prof Rajendran Aanaimuthu yavuze ko aje mu Rwanda mu rwego rwo kureba amahirwe ahari yo kuba yahagurira ibikorwa bye ku buryo ashobora no kuba iyo miti yajya ihakorerwa rukabona n’isoko ku bindi bihugu bya Afurika.
Ati “Ndi hano gutanga ubufasha bushoboka mu bijyanye na tekinike, dushobora gukora ahantu hahuza Afurika ku ikoreshwa ry’imiti dukora y’inyongeramirire n’inyunganiramirire kuko iyo niyo ntego twihaye ko ikoreshwa n’abantu benshi bashoboka ku Isi.”
Yakomeje agira ati “Ni byo bashobora kubikura mu Buhinde kandi ni isoko ryagutse ariko hari na gahunda yo kuba twabibegereza hano mu Rwanda tugashyiraho ikigo kiyitunganya kandi dufite ubushobozi bwo kubikora.”
Yagagaragaje ko gukoresha imiti izwi nk’inyunganiramirire n’inyongeramirire ikomoka ku bimera bitanga umusaruro kurusha gukoresha ibinini n’indi mu kuvura no gukingira indwara kandi umubiri ukarushaho kugira ubudahangarwa.
Ati “Kuyikoresha ni byiza kuko nta zindi ngaruka bigira mu mubiri. Aho bitandukaniye n’imiti isanzwe ni uko ikoreshwa (inyongeramirire n'inyunganiramirire) no mu gihe cyo kwikingira indwara kandi ikungahaye ku ntungamubiri.”
Yavuze ko gushora imari mu Rwanda kuri we byashingira ku kuba ari igihugu gifite umutekano, abaturage bagifite ubumuntu kandi giteza imbere umugore bityo ko rwaba inzira nziza yo kugera ku isoko rya Afurika muri rusange.
Inyongeramirire n’inyunganiramirire ni imiti ikomoka ku bimera aho bafata imbuto, amababi n’imizi y’ibimera runaka bakabivangavanga hagamijwe gukora umuti ushobora kuvura indwara runaka cyangwa kuyikingira mbere y’uko ikugeraho.
Umuyobozi wa Bold Regains International ishami ry’u Rwanda, Iryamwiza Jacqueline, yavuze ko kuba basuwe na Pr. Dr Ranjenderm bisobanuye byinshi nk’ikigo basanzwe bakorana mu buryo bwo kurangura imiti bakayicuruza mu Rwanda.
Yavuze ko mu gihe imiti yaramuka ikorewe mu Rwanda, byaborohera cyane kurusha uko bajya kuyirangura mu Buhinde kandi n’abanyarwanda barushaho gusoboanukirwa no kuyikoresha kuko umubare munini utarumva akamaro kayo.
Biteganyijwe ko Prof Dr Rajendran Aanaimuthu waje mu Rwanda azasura ibigo bitandukanye bifite mu nshingano zabyo kugenzura ibijyanye n’ubuziranenge bw’imiti birimo (Rwanda FDA) n’Ikigo gishinzwe ubushakashatsi no guteza imbere inganda (NIRDA) banasinyanye amasezerano y’imikoranire n’ibindi.
Prof Dr Rajendran ni muntu ki?
Prof Dr. Rajendran ni umugabo w’umuhanga mu bijyanye n’ubuvuzi bukoreshejwe imiti ikomoka ku bimera kuko amaze imyaka isanga 30 abikoraho ubushakashatsi.
Yize muri Kaminuza ya Anna iherereye i Chennai mu Buhinde aho yakuye impamyabumenyi y’ikirenga muri Siyanse n’ubumuntu (Science and Humanities).
Kugeza ubu afite imigabane mu kigo gikomeye cy’ikoranabuhanga cyo mu Buhinde muri New delhi cyitwa Aloe Vera Cold Processing Technology.
Akunze kuba ari gukora ubushakashatsi ku iterambere ry’ibikorwa byo gutunganya ibikomoka ku bimera uburyo byavamo imiti ivura.
Mu 2015 nibwo yatangije ikigo gitunganya imiti ikomoka mu bimera cya Life Care Phyto Labs gikorera mu Buhinde kandi kugeza ubu imiti yacyo ikoreshwa mu bihugu bitandukanye.








Amafoto: Yuhi Augustin




Ibitekerezo 0