Mu myaka mike ishize igice kimwe cy’Umujyi wa Huye cyari cyarahindutse amatongo kuko ubuyobozi bwari bwarafunze inyubako busaba ba nyirazo kuzivugurura bakuba amagorofa.
Kubaka amagorofa byarananiranye kuko byamaze imyaka irenga ine, abahafite inzu bakavuga ko nta bushobozi bafite.
Nyuma yaho tariki ya 20 Ukwakira 2018 mu nama nyungurana bitekerezo yahuje ubuyobozi bw’Akarere ka Huye n’abikorera ikitabirwa n’abaminisitiri batandukanye, hafashwe umwanzuro ko izigera kuri 28 zigomba gufungurwa zikaba zikorerwamo.
Icyo gihe Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Amb. Gatete Claver, yavuze ko ba nyirazo bahawe imyaka itanu yo kuba bazikoreramo mu gihe bagishakisha ubushobozi bwo kubaka izijyanye n’igishushanyo mbonera cy’umujyi.
Ati “Twemeje ko hano mu mujyi inzu nyinshi z’abikorera zigiye gufungurwa, tunumvikana ko imyaka itanu yaba ihagije kugira ngo babe bazikoreramo ariko nyuma bakazakurikiza igishushanyo mbonera kigezweho.”
Kuri ubu ibikorwa byo kuzivugura birarimbanyije uhereye kuri Hotel Faucon ifite amateka akomeye kuva mu gihe cy’abakoloni ndetse n’izindi zitandukanye harimo n’iziri ahazwi nko mu Cyarabu.
Semuhungu Vincent, umwe mu bahafite inyubako iri kuvugururwa avuga ko muri iki cyumweru azaba ayirangije.
Ati “Turi hafi kurangiza mu mpera z’iki cyumweru ndaba ndangije. Hazakorerwamo ubucuruzi cyangwa nyikodeshe banki.”
Mu mimnsi mike ishize tariki ya 9 Ugushyingo 2018, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, CG Gasana Emmanuel, yasuye Umujyi wa Huye avuga ko yasanze ibikorwa byo kuvugurura inyubako biri kugenda neza.
Ati “Hari icyizere. Batangiye gukora ahantu hose ndetse bamwe batubwiye ngo mu byumweru bibiri baraba barangije kandi nawe ukabibona ko ari byo.”
Usibye abikorera bishimira ko bakomorewe kuvugurura inyubako zabo, abahawe imirimo yo kubaka nabo bari mu byishimo kuko bari kuhabona amafaranga.
Amafoto agaragaza imirimo yo kuvugurura Umujyi wa Huye
























TANGA IGITEKEREZO