00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umujyi wa Kigali ku mwanya wa kabiri muri EAC mu mijyi ihendutse guturamo

Yanditswe na Habimana James
Kuya 20 June 2020 saa 05:35
Yasuwe :

Icyegeranyo cy’Ikigo Mpuzamahanga gikora ubujyanama n’ubushakashatsi cya Mercer, cyasohoye ubushakashatsi buvuga ku mibereho yo gutura mu Mijyi itandukanye ku Isi, muri Afurika y’u Burasirazuba umujyi wa Kampala uza mu yoroshye kuyituramo, Kigali iza ku mwanya wa Kabiri mu gihe Nairobi ariwo Mujyi uhenze muri aka karere.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko Umujyi wa Dar es Salaam ariwo wa Gatatu.

Muri rusange ubu bushakashatsi bwakozwe mu bihugu 40 muri Afurika, Umujyi wa Kampala uri ku mwanya wa 30, Umujyi wa Kigali ku wa 29 naho Dar es Salaam ku mwanya wa 16.

Bimwe mu buryo ubu bushakashatsi bushingira harimo ibiciro by’ibicuruzwa harimo ibiryo, imyenda ndetse no gukodesha aho kuba.

Umujyi wa Victoria muri Seychelles niwo mujyi uhenze cyane mu kuwuturamo muri Afurika, ukurikirwa na N’Djamena muri Chad, Lagos muri Nigeria, Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Libreville muri Gabon.

Tunis muri Tunisia niwo mujyi uhendutse cyane muri Afurika, ukurikirwa na Windhoek muri Nabimia, Banjul muri Gambia, Lusaka muri Zambia na Gaborone muri Botswana.

Hong Kong iza ku isonga ry’imijyi ihenze cyane ku Isi, ikurikirwa na Ashgabat muri Turukimenisitani, Tokyo mu Buyapani na Zurich mu Busuwisi niyo ikurikiraho, naho umujyi wa New York uri ku mwanya wa gatandatu.

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko ibiciro by’imibereho ukuyemo ubukode muri Kampala ari 32.06%, ubushobozi bwo kugira icyo ugura bukaba buri kuri 15.38%, mu gihe muri Kigali ari 35.29% na 21.12% ku bushobozi bwo kugira icyo ugura.

Umujyi wa Kigali uri mu Mijyi ihendutse muri EAC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages