00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umujyi wa Kigali muri 16 ihatanira igihembo cy’umujyi ushyira imbere imibereho myiza

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 4 February 2019 saa 06:49
Yasuwe :

Umujyi wa Kigali washyizwe ku rutonde rw’imijyi 16 ihatanira igihembo cy’umujyi uha agaciro gakomeye imibereho myiza mu gihe hakorwa igishushanyo mbonera, igenamigambi na politiki zitandukanye.

Iki gihembo cyiswe ‘Wellbeing City Award 2019’ kigiye gutangwa ku nshuro ya mbere, nicyo cyonyine ku Isi kigamije gushima uburyo imijyi ishyira imbere imibereho y’abayituye.

Kigali yinjiye muri aya marushanwa iri mu cyiciro cy’ubuzima rusange, niwo mujyi wonyine wo muri Afurika wabashije gutoranywa muri 16 yakomeje mu cyiciro cya nyuma.

Nk’uko bigaragara ku rubuga rw’Umuryango New Cities wateguye ibi bihembo, impamvu zatumye Kigali itoranywa ni gahunda ya ‘car free day’ iba inshuro ebyiri mu kwezi.

Binyuze muri iyi gahunda abatuye umujyi basiga ibinyabiziga mu ngo zabo bakagenda n’amaguru, igikorwa kiba kigamije kubungabunga ubuzima bwabo bakora imyitozo ngororamubiri ariko kandi kikanagira uruhare mu kurengera ibidukikije.

Ikindi ngo ni uko abitabiriye iki gikorwa basuzumwa ku buntu indwara zitandura mu rwego rwo kurushaho kubungabunga ubuzima bwabo bamenya uko bahagaze hakiri kare.

Muri Nzeri 2018 nibwo Umuryango New Cities ugamije guteza imbere ejo heza h’imijyi watangije ibi bihembo, aho ku ikubitiro imijyi 100 yo mu bihugu 27 byo hirya no hino ku Isi ariyo yahatanaga hagatoranywamo 16 gusa.

Iyi mijyi iri guhatana mu byiciro bine birimo icyiciro cy’ubuzima rusange, imibereho y’umuryango, ubukungu n’amahirwe n’icyiciro cyo gusigasira ibidukikije.

Umujyi wa Kigali uhanganye n’indi mijyi ikomeye irimo; uwa Gothenburg muri Suède, Los Angeles (Leta Zunze Ubumwe za Amerika) n’uwa Vancouver muri Canada.

Icyiciro kirebana n’imibereho y’abayituye (community) kirimo; umujyi wa Bogotá (Colombia), Milan (u Butaliyani), n’imijyi ya New Haven na Santa Monica yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu bukungu n’amahirwe hahatanye imijyi ya Amaravati na Pune yo mu Buhinde, Chicago yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Ljubljana ya Slovenia.

Ni mu gihe icyiciro kirebana no gusigasira ibidukikije harimo Avià yo muri Espagne, Curridabat (Costa Rica), Lisbon (Portugal) n’umujyi wa Moonee Valley muri Australia.

Biteganyijwe ko muri Mata 2019 ari bwo hazatangazwa uwatsinze muri buri cyiciro, hakanamenyekana umujyi wegukanye igihembo nyamukuru.

Siporo rusange ikunze no kwitabirwa na Perezida Paul Kagame iri mu byatumye umujyi wa Kigali uza nmu mijyi 16 ihataniye igihembo cya 'Wellbeing City Award'

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages