Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa 20 Nyakanga nka kimwe mu bikorwa by’umunsi wa kabiri w’Inama Mpuzamahanga y’Abayobozi b’Imijyi ikoresha Igifaransa (AIMF) iri kubera i Kigali.
Anne Hidalgo uyobora Umujyi wa Paris ni na we Muyobozi Mukuru wa AIMF. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri yasuye ibikorwa bitandukanye mu Mujyi wa Kigali n’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.
Imijyi yombi isanzwe ifitanye umubano ushingiye ku bucuti hashingiwe ku masezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono n’impande zombi muri Kamena 2019.
Amasezerano yashyizweho umukono uyu munsi agamije gushyira umucyo ku buryo bw’ubutwererane hagati y’imijyi yombi mu by’ikoranabuhanga no guhanga udushya mu bwubahane n’inyungu kuri buri ruhande.
Biteganyijwe ko azamara imyaka itanu ishobora kongerwa. Hazajya habaho gusangira inararibonye, guhererekanya inzobere muri politiki y’imiyoborere n’imitunganyirize y’imijyi no guhanga imirimo mu by’ikoranabuhanga.
Hari kandi gutanga amahugurwa aganisha ku guhanga udushya hagati y’abatuye imijyi yombi, gutegura ibikorwa biyihuza, gushakira inkunga imishinga ya ba rwiyemezamirimo no kwinjiza za kaminuza n’amashuri makuru mu bushakashatsi bugamije gufasha mu guhanga udushya.
Muri iyi mikoranire kandi hazabaho gufasha abakobwa n’abagore kubona imirimo mu bikorwa by’ikoranabuhanga mu mijyi yombi.
Insanganyamatsiko y’ibiganiro by’uyu munsi wa kabiri w’inama yibanze ku bufatanye bukwiye kuranga ubuyobozi bw’imijyi na sosiyete sivile mu bikorwa bizamura imibereho y’abaturage.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, abifungura, yashimye uruhare rwa sosiyete sivile mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga iteza imbere abatuye imijyi.
Yashimye kandi ubufatanye buri hagati y’imijyi na AIMF butanga umusasuro udakwiye kwirengagizwa. Iyi ikaba ari yo mpamvu yahamagariye indi mijyi yunganira Kigali kwinjira muri iri huriro.
Iyo ni Huye, Muhanga, Musanze na Nyagatare yiyongera kuri Nyanza, Rusizi, Rubavu na Kigali isanzwe irimo.
Pudence Rubingisa yavuze ko sosiyete sivile yagize uruhare mu bikorwa byo kongera kubaka igihugu ubwo cyari gisohotse muri Jenoside by’umwihariko iyi mikoranire ikaba yaragaragariye mu bikorwa byo kurwanya Covid-19.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!