00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umujyi wa Kigali ugiye gufasha abagera kuri 500 kuva mu bushomeri

Yanditswe na

Mukaneza M.Ange

Kuya 16 December 2015 saa 09:18
Yasuwe :

Binyuze mu Kigo gifasha abantu gushaka akazi, Kigali Employment Service Center (KESC), Umujyi wa Kigali ugiye gufasha abagera kuri 500 barangije Kaminuza guhabwa amahugurwa ajyanye no gutegura imishinga ndetse banafashwe kubona igishoro cyo gutangira gukora.

Mu nama yahuje iki kigo n’abafatanyabikorwa bacyo ku itariki 15 Ukuboza, Umuyobozi wa KESC, Ayebazibwe Pulicano yavuze ko abazahugurwa bazafashwa kugira ubumenyi buhagije bwo kwikorera imishinga.

Ati "Twasabye Imirenge yose y’Umujyi wa Kigali kudufasha kubandika. Turashaka kubafasha kugira ubumenyi buhagije bwo kwihangira akazi no kwikorera imishinga. Nibahugurwa bagashobora kwihangira akazi nabo bazadufasha kugaha bagenzi babo.”

Ayebazibwe yakomeje avuga ko ubu bahuye n’ibigo by’imari kugira ngo baganire k’uburyo ibi bigo byabafasha ubumenyi buzaba bumaze guhabwa abahuguwe bukazashyirwa mu bikorwa.

Aya mahugurwa azatangira muri Mutarama arangire muri Gicurasi 2016, 90% by’abazahugurwa ni abarangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza(A0) ariko batarabona mirimo, mu gihe abandi basigaye ari abarangije icyiciro cya mbere cya kaminuza(A1).

Ayebazibwe avuga ko impamvu bahisemo ibi byiciro ari uko akenshi usanga baba bumva ko aho bageze bagomba kubona akazi batakabona ugasanga bishoye mu ngeso mbi.

KECS yatangiye gukorana n’abantu bashaka akazi ndetse n’abakoresha batandukanye kuva mu mwaka wa 2013, kugeza ubu ifite abagera ku 2000 bashaka akazi n’abakoresha 34.

Ubushakashatsi bwa kane ku mibereho y’ingo mu Rwanda n’ishusho y’impinduka mu mibereho y’Umunyarwanda (EICV 4), bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, bugaragaza ko 13.5% by’urubyiruko rwugarijwe n’ubushomeri ari abarangije kaminuza, naho 9% nibo barangije amashuri yisumbuye.

Umuyobozi wa KESC, Ayebazibwe Pulicano
Mu nama yahuje ikigo cya KESC n’abafatanyabikorwa bacyo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages