00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umujyi wa Kigali ugiye gufatanya n’uwa Barcelone mu guteza imbere ikoranabuhanga

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 29 March 2019 saa 05:14
Yasuwe :

Umujyi wa Kigali wasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Umujyi wa Barcelone wo muri Espagne, mu kuzamura iterambere ry’abatuye iyi mijyi binyuze mu ikoranabuhanga.

Ayo masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Kane tariki 28 Werurwe 2019, ku cyicaro cy’Umujyi wa Kigali, hagati y’ubuyobobozi bw’uyu mujyi n’itsinda ryaturutse muri Espagne.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rwakazina Marie Chantal, yavuze ko muri aya masezerano azamara imyaka ine, buri mwaka hakazajya hashyirwa mu bikorwa imishinga itatu cyangwa ine y’ikoranabuhanga.

Yavuze ko iyi mikoranire izafasha abatuye Umujyi wa Kigali cyane cyane urubyiruko, kubona imirimo ishingiye ku ikoranabuhanga.

Yagize ati "Iyo tuvuze ikoranabuhanga nk’Umujyi wa Kigali tubonamo amahirwe yo kubonera imirimo urubyiruko rwacu. Leta ubwayo yashyizeho ibikorwa remezo bihagije kugira ngo iryo koranabuhanga ritere imbere. Twe rero nk’imijyi aho dufite ibyo bikorwa remezo tugomba kubikoresha kugira ngo tubonere imirimo urubyiruko rwacu.”

Muri aya masezerano imijyi yombi ngo izita ku guteza imbere uburinganire, hatangwa amahirwe angana ku bahungu n’abakobwa.

Sara Berbel Sanchez waturutse mu mujyi wa Barcelona, yavuze ko bashaka ko buri muturage wo mu Mujyi wa Kigali abasha kugira ubumenyi ku ikoranabuhanga kugira ngo azabashe kubona umurimo.

Ati "Turashaka ko ikoranabuhanga rigera ku baturage, tugiye gutangirana n’abana kuko turashaka ko abana biyumvamo ikoranabuhanga ariko kandi dukeneye gukomereza no ku bantu bakuru kuko turashaka ko abantu bamenya ikoranabuhanga."

Rwakazina yavuze ko bagiye gushyiraho itsinda riziga imishinga igiye gutangirirwaho.

Barcelona ni umurwa mukuru w’intara ya Catalogne muri Espagne, ufite ubuso bwa kilometero kare 101.9 n’abaturage miliyoni imwe n’ibihumbi bisaga 600.

Aya masezerano yitezweho kugira uruhare mu guhanga imirimo mishya ishingiye ku ikoranabuhanga
Amasezerano yemeranyijweho hagati y'Umujyi wa Kigali n'uwa Barcelone azamara imyaka ine
Abayobozi b'Umujyi wa Kigali n'uwa Barcelone biyemeje gufatanya mu guteza imbere ikoranabuhanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages