Umushinga watangiye gusuzumwa uteganya ishyirwaho ry’imodoka rusange zifite ubushobozi bwo gutwara abantu benshi aho zizashyirirwaho n’imihanda yihariye kugira ngo abatuye umujyi bitabire kuzigendamo.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe imyubakire n’imiturire mu mujyi wa Kigali, Mugisha Fred yavuze ko impamvu ibijyanye no gutwara abantu n’ibintu ari byo byibanzweho ari uko biza imbere mu kwangiza no guhumanya ikirere.
Yakomeje avuga ko mu biteganyijwe gukorwa harimo gushyiraho imihanda itanu y’imodoka zitwara abagenzi, ihuza uduce dutuwe cyane n’agace kari mu mujyi hagati; ibi bikaba byitezweho kugabanya ikoreshwa ry’imodoka z’abantu ku giti cyabo.
Uretse imodoka rusange nini kandi zihuta, Mugisha yavuze ko mu 2025 hazaba haranashyizweho imihanda igenewe imodoka zitwara imizigo, inzira zigenewe moto, amagare n’abanyamaguru byose bikaba bigamije guteza imbere ubwikorezi butangiza ibidukikije.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije, REMA, Collette Ruhamya yabwiye The EastAfrican ko icyo bifuza ari ukureba niba hajyaho uburyo bushishikariza abantu gusiga imodoka zabo mu rugo bakifashisha izitwara abagenzi.
Yakomeje avuga ko abayobozi bazakomeza gushishikariza abikorera gushora imari mu mishinga igamije kugera ku Rwanda ruzira ibyuka byangiza ikirere n’ibidukikije.
Ikigega ‘Rwanda Green Fund, gitera inkunga imishinga igamije kubungabubunga ibidukikije, kivuga ko inyigo y’imishinga igamije kugabanya imyuka ihumanya ikirere mu mujyi wa Kigali yatangiye gukorwa, hakaba hategerejwe inkunga y’ibihumbi 500 by’amayero azatangwa na Banki y’u Budage kugira ngo irangire.
Imibare yashyizwe ahagaragara muri uyu mwaka wa 2016 yagaragaje ko mu modoka 42580 zakorewe igenzura mu gihe cy’amezi atanu, 1,507 muri zo zitujuje amabwiriza ajyanye n’ingano y’ibyuka birekurwa n’imodoka.



















TANGA IGITEKEREZO