Imirimo yo kubaka inyubako ya mbere yiswe ‘Block A’ igeze ku musozo itwaye miliyoni 250 Frw, ikaba igiye gutuzwamo imiryango 27 mu gihe izindi nyubako ebyiri ziswe ‘Block B na Block C buri imwe izatuzwamo imiryango 28.
Izi nyubako zije zisanga indi imwe yuzuye itwaye miliyoni 100 Frw yatujwemo imiryango icumi yari ituriye iyi ruhurura ya Mpazi.
Umuyobozi Ushinzwe Igenamigambi ry’Imiturire n’Imitunganyirize y’Umujyi, Muhirwa Solange, yabwiye IGIHE ko iyi nyubako ya mbere bayikoze bari mu igerageza, nyuma babona ko bishoboka kuhabaka izindi, bahita batekereza uburyo bwo kubaka izindi eshatu mu rwego rwo kugabanya imiturire y’akajagari no kurinda ubuzima bw’abantu.
Ati “Twabikoze kugira ngo tugabanye imiturire y’akajagari ariko dukoresheje ubundi buryo bwo gutuza abantu, ndetse tubikora kugira ngo dukure ubuzima bw’abo mu kaga kuko ku nkengero za ruhurura ya Mpazi, buri gihe iyo mvura iguye abantu hariya baba bari mu manegeka rwose ntibasinzira nibo dushaka kubanza kwitaho.”
Uyu muyobozi avuga ko inyubako ya mbere yubatswe mu bibanza bitatu by’abantu. Batangaga ubutaka, ingurane kuri bo zikaba inzu.
Akomeza agira ati “Block B na Block C nizo tugiye guhita dutangira kubaka. Ingengo y’imari yazo irahari n’abantu twavuganye nabo baduhaye ubutaka, twarangije gukuraho inzu tugiye gutangira gusiza ngo twubake.”
“Izi nyubako zombi tuzazubaka ahantu hari hari ibibanza 17, urumva ko ahantu hari hatuye imiryango 17 tukaba tugiye kuhatuza imiryango 56 ni uburyo bwiza bwo kuzigama ubutaka tukaba twatuza abantu benshi ku butaka buto ndetse tukaba twagira n’ubutaka twasagura twashyiraho ibikorwaremezo.”
Muhirwa avuga ko igishushanyo mbonera cy’uko izo nzu ziba ziteye gikorwa bafatanyije n’abaturage bazazituramo, bakavuga uko bifuza ibyumba byaba bimeze, cyangwa ubwiherero, yaba ari nk’umuturage wari ufite inzu y’ibyumba bitandatu, bitanu cyagwa bine na saloon agahabwa uburenganzira bwo kubivunjamo inzu ebyiri aramutse abishaka.
Ambasade y’Abasuwisi ibinyujije muri Sosiyete ya SKAT Consulting ltd itanga ubufasha bwa tekinike mu kubaka izi nzu zigezweho ariko ziciriritse, igakora igishushanyo mbonera ndetse ikanakora ubugenzuzi bw’uko zubakwa.
Umushinga wo kubaka izi nyubako eshatu n’imwe ya mbere uzatwara arenga miliyoni 850 Frw ndetse Umujyi wa Kigali uvuga ko uko ubushobozi buzenda buboneka uzajya wubaka inyubako nk’izi zigezweho ahantu hari akajagari cyangwa se ahari amanegeka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!