00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umujyi wa Kigali ugiye kubaka uruganda rwa miliyoni 80$ rutunganya amazi mabi (Video)

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 22 February 2017 saa 12:06
Yasuwe :

Kuba mu myaka yashize Umujyi wa Kigali warabanje guturwa mu kajagari kubera ko nta gishushanyo mbonera cyari cyarateguwe ni bimwe mu byatumye hadateganywa uburyo buhuriweho bwo gutunganya amazi mabi aba yakoreshejwe mu nzu z’ubucuruzi, izo guturamo, amahoteli n’izindi zihuriramo abantu benshi.

Uko umujyi wagiye uvugururwa ndetse hagategurwa n’igishushanyo mbonera, hagiye hashyirwaho amabwiriza atandukanye arebana n’isukura aho inyubako nshya nini n’imidugudu zagiye zisabwa gukorerwa inyigo y’uburyo amazi mabi atunganywa mbere yo kumenwa cyangwa kongera gukoreshwa.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangarije IGIHE ko nyuma y’uko aya mabwiriza atangiye kubahirizwa uhereye ku nyubako za leta, ubu hari gutekerezwa uburyo hashyirwaho uruganda rwajya ruhurizwamo amazi yakoreshejwe kugira ngo atunganywe mbere yo koherezwa mu migezi.

Umuyobozi wari Ushinzwe Ibikorwaremezo mu Mujyi wa Kigali, Ahimbisibwe Reuben yagize ati” Hari inyigo yakozwe yo kugira ngo tubikusanye byose muri kino gice cyo mu mirenge ya Muhima na Nyarugenge kuko niho hubatswe neza. Inyigo nkizo ntabwo zijya mu duce dutuye mu kajagari kuko bisaba ko abantu baba bafite amazi.”

Yakomeje avuga ko hazifashishwa imiyoboro izajya ikura imyanda y’amazi yakoreshejwe cyane cyane mu bwiherero, igahurizwa hamwe, ikoherezwa mu ruganda ruzaba rwubatswe ahazwi nko ku Giti cy’Inyoni. Nyuma yo gutunganywa amazi azajya yoherezwa mu mugezi wa Nyabarongo nta mpungenge z’uko yagira ibyo yangiza.

Ahimbisibwe akomeza avuga kubaka uru ruganda ruzatwara hagati ya miliyoni 70-80 z’amadorali, 50% muri yo akaba azatangwa na Banki y’u Burayi, izanabafasha gushaka abandi baterankunga. Leta y’u Rwanda yo izatanga amafaranga yo kwimura abaturage muri uyu mushinga uzahera mu Karere ka Nyarugenge.

Ati ” Ni ikintu kizitabwaho cyane mu ngengo y’imari ya 2017/18, tuzatangira dushaka ayo kwimura abantu no gutangira gushaka uburyo twakubaka. Kubaka ntibyajya munsi y’imyaka itatu ndetse bishobora no gutwara ine ibintu bigenze neza.”

Ku kijyanye n’abashoramari bari basanzwe bubaka ibikorwaremezo bitunganya amazi mu nyubako nini no mu midugudu, Ahimbisibwe avuga ko nta mpungenge zikwiye kubaho kuko bizahuzwa n’uru ruganda ndetse akaba aribo bashingwa imicungire yarwo kuko aribo babifitemo ubumenyi.

Ni mu gihe ikibazo cy’amazi mabi ku batuye mu kajagari kizakemurwa no gukurikiza igishushanyo mbonera bavugurura aho batuye mu gihe abandi bazimurwa. Mu gihe bitarakorwa imyanda izajya ikomeza itwarwe n’imodoka zabugenewe.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages