00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umujyi wa Kigali ugiye kwagura “Imbuga City Walk”

Yanditswe na Manzi Angelo
Kuya 2 November 2022 saa 11:56
Yasuwe :

Umujyi wa Kigali watangaje ko agace kahariwe abanyamaguru ko mu Mujyi rwagati ahazwi nka "Imbuga City Walk" kagiye kwagurwa.

Imbuga City Walk yubatswe mu rwego rwo gushyira ingufu mu kurimbisha Kigali, kurengera ibidukikije, guteza imbere imyidagaduro ndetse no gushyiraho n’ahantu hokuruhukira.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa ku wa Mbere, tariki 31 Ukwakira 2022 yatangaje ibyo kwagura Imbuga City Walk ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe Imijyi.

Yagize ati “Turi mu nyigo yo kwagura icyanya kitagendamo imodoka “Imbuga City Walk” mu rwego rwo gukomeza kurimbisha Umujyi no kurengera ibidukikije.”

Rubingisa yavuze ko mu mpera z’uyu mwaka iyi nyigo ari bwo izarangira aho biteganyijwe ko ibikorwa byo kwagura bizahera kuri Norrsken kugeza ku bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK).

Yakomeje avuga ko impamvu yo kwagura biri muri gahunda yo gukomeza kugira ibyanya by’imyidagaduro aho abantu bashobora kugira ibikorwa bageraho byaba iby’ubucuruzi cyangwa imyidagaduro.

Agace kazwi nka ‘Car Free Zone’ ni ahantu hatunganyijwe hagamijwe guhindura Kigali, ikagira ahantu abantu baruhukira kandi bakanahidagadurira.

Umujyi wa Kigali urateganya kwagura ahazwi nka "Imbuga City Walk" yashyizwe mu Mujyi rwagati
Ni ahantu abantu bashobora kuruhukira bakanidagadura
Ni agace kahariwe abanyamaguru gusa, kadakandagirwamo n'ibinyabiziga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages