Imbuga City Walk yubatswe mu rwego rwo gushyira ingufu mu kurimbisha Kigali, kurengera ibidukikije, guteza imbere imyidagaduro ndetse no gushyiraho n’ahantu hokuruhukira.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa ku wa Mbere, tariki 31 Ukwakira 2022 yatangaje ibyo kwagura Imbuga City Walk ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe Imijyi.
Yagize ati “Turi mu nyigo yo kwagura icyanya kitagendamo imodoka “Imbuga City Walk” mu rwego rwo gukomeza kurimbisha Umujyi no kurengera ibidukikije.”
Rubingisa yavuze ko mu mpera z’uyu mwaka iyi nyigo ari bwo izarangira aho biteganyijwe ko ibikorwa byo kwagura bizahera kuri Norrsken kugeza ku bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK).
Yakomeje avuga ko impamvu yo kwagura biri muri gahunda yo gukomeza kugira ibyanya by’imyidagaduro aho abantu bashobora kugira ibikorwa bageraho byaba iby’ubucuruzi cyangwa imyidagaduro.
Agace kazwi nka ‘Car Free Zone’ ni ahantu hatunganyijwe hagamijwe guhindura Kigali, ikagira ahantu abantu baruhukira kandi bakanahidagadurira.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!