Ikibazo cy’imiturire, ni kimwe mu bihangayikishije ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali kuko abatuye muri uyu mujyi biyongera bigahungabanya gahunda y’imiturire kandi igomba kujyana n’icyerecyezo cy’iterambere hatangijwe ibidukikije n’ubuzima bwa muntu.
Igitabo “Kigali state of environment and outlook report” cyosohotse muri uku kwezi gikubiyemo iterambere rirambye ry’ibidukikije mu Mujyi wa Kigali, kigaragaza ko mu mujyi wa Kigali hagenda hagaragara ubwiyongere kuri ubu ubarirwamo abasaga miliyoni imwe n’ibihumbi ijana na mirongo itatu na bitanu (1,135 milion).
Umujyi wa Kigali ugizwe n’imisozi n’ibibaya, aho usanga kubera ubwinshi bw’abantu bamwe batuye ku misozi ( nk’uwa Gatsata, Kimisagara n’ahandi). Aha hantu atabungabunzwe neza ngo hacibwe imiyoboro haterwe ibiti birinda isuri, Ibiza bishobora kubatwara bityo imiturire iterwa n’ubwiyongere bw’abaturage ikaba yabagiraho ingaruka.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Fidele Ndayisaba avuga ko kubera ubwiyongere bw’abaturage buri wese asabwa gukoresha umutungo kamere neza. Avuga ko usanga Umujyi wa Kigali uturwa cyane, mu bawutura hakabamo n’abadafite imirimo kuko usanga abarangiza amashuri benshi baza kuba mu Mujyi wa Kigali bashakishamo imirimo.
Asobanura ko abatura mu mujyi bagomba kumenya gutura heza kandi neza, bakirinda gupfusha ubusa ubutaka n’inzu, avuga ko kumenya gutura ahantu hahagije umuntu ari byo bikwiye; bityo n’igihe hazabaho gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera hubakwa inzu zo guturamo buri wese azabashe kuba mu nzu (Apartment )ye kandi neza.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali avuga ko umujyi (wa Kigali) uramutse udafatiwe ingamba mu kunoza imyubakire byazagorana, kuko ubwiyongere buzakomeza kubaho kuko bishoboka ko mu myaka ya 2040 wazaba ufite abawutuye basaga miliyoni eshanu.
Ati “igishushanyo mbonera cyateganyije uburyo bwo kubaka, niyo mpamvu nta wucyubaka aho ashatse uko ashatse. Abantu bagomba kubyumva niyo yaba ari ubutaka bwe ni kubw’umutungo kamere, tureba n’ahazaza mu gukoresha neza ubutaka no kwita ku bidukikije kuko bibereyeho abariho ubu n’abazaza. Muntu ari mu bidukikije ariko akaba akeneye urundi rusobe rw’ibinyabuzima bigize ibidukikije kurusha uko bimukeneye. Tugomba kubibungabugabunga dukoresha neza ubutaka.”
Kimwe mu bizakemura ikibazo cy’ikoreshwa ry’ubutaka ni ukubaka inyubako z’amagorofa zirimo iz’ubucuruzi no guturamo, hakaba n’ahandi hagenewe guterwa ibiti n’ubusitani bizafasha kubona umwuka mwiza.Ibi bikazanitabwaho mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’imbaturabukungu ya kabiri EDPRS II.
Umujyi wa Kigali kuri ubu utuwe na 73% by’urubyiruko ruri munsi y’imyaka 30, mu batuye Umujyi wa Kigali 14,8% bari munsi y’umurongo w’uwukene.



















TANGA IGITEKEREZO