Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko umushinga watangijwe kandi ukomeje wo kwagura imihanda itandukanye witezweho kuba igisubizo cy’ikibazo gikunze kugaragara mu gihe u Rwanda rwakiriye inama zikomeye.
By’umwihariko mu ntangiriro z’iki cyumweru, ubwo i Kigali hateraniraga inama y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe aho imihanda imwe yari igenewe abashyitsi gusa.
Umuhanda uva ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kanombe kugera kuri Serena Hotel wari ugenewe abashyitsi, ibindi binyabiziga bigenerwa indi irimo Nyabugogo-Yamaha-Kinamba-Kacyiru-Nyarutarama-Kibagabaga-Kimironko; Nyabugogo-Yamaha-Kinamba-Poids Lourds-Kanogo-Rwandex-Sonatube-Niboye-Kabeza-Busanza-Kanombe cyangwa uwa Nyamirambo-Rugunga-Kanogo-Gikondo-Rwandex-Sonatube-Niboye-Kabeza-Busanza-Kanombe, byanateje umubyigano w’ibinyabiziga.
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Bruno Rangira, yabwiye New Times ko umushinga wo kwagura imihanda watangijwe witezweho gukemura icyo kibazo.
Yagize ati “Hagati ya 2010 na 2017, Umujyi wa Kigali wongereye ibirometero birenga 117 by’imihanda ya Kaburimbo. Nk’uko mubizi, hari indi ingana na kilometero 54 iri kwagurwa, nk’uva mu Mujyi hagati-Nyabugogo-Gatsata n’uwa Rwandex-Remera.”
Yakomeje agira ati “Hari n’indi mishinga ikomeje yo gusana umuhanda Kanogo-Rwandex; kubaka uwa Nyanza ya Kicukiro-Rebero-Gikondo-Nyamirambo; uwa Nyacyonga-Batsinda, uwa Kimihurura n’uwa Rwandex-Gishushu, izahuza Kigali Convention Center n’indi mihanda. Iyo mishinga yose igamije gukemura ikibazo cy’umubyigano w’ibinyabiziga.”
Rangira yanavuze ko hari n’umushinga wo kwagura umuhanda Sonatube kugera ku kiraro cya Bugesera, uwa Poid lourd no kubaka amasangano y’imihanda igana mu mujyi.
Umuvugizi wa Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Jean Marie Ndushabandi yatangaje ko inama yagenze neza anashimira abaturage ko babashije kwihanganira impinduka zabaye mu mihanda yakoreshwaga.
Ubwo Minisitiri w’Intebe, Edouard Ngirente, yagaragazaga ibikorwa bya Guverinoma y’imyaka irindwi umwaka ushize, yatangaje ko hazubakwa imihanda irenga ibirometero 350 mu Mujyi wa Kigali n’indi itandatu irimo uwa Nyagatare, Muhanga, Rubavu, Rusizi, Musanze na Huye.



















TANGA IGITEKEREZO