Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwabwiye IGIHE ko hateganyijwe indi mihanda izakoreshwa n’abari basanzwe bakoresha uyu muhanda, ibi ngo bikazatuma nta mbogamizi abawukoreshaga bahura nazo.

Buvuga ko hagiye kubakwa kandi ibitembo biyobora amazi byunganira ikiraro cyari kihasanzwe, bikazaba bifite umurambararo wa metero imwe n’ibice bibiri.

Ubuyobozi bwagize buti “Ibi bitembo bigiye kubakwa mu buryo bwo guhangana n’imyuzure iterwa n’imvura nyinshi turimo guhura nayo, bikaba bizuzura bitwaye asaga miliyoni 37 z’amafaranga y’u Rwanda.”

Umujyi wa Kigali uvuga ko imihanda izifashishwa ariyo Uva mu Mujyi rwagati- Kiyovu- Cercle sportif- Gikondo, uva Mu mujyi- Kanogo- Rwandex-Gikondo, Nyabugogo- Kanogo- Rwandex-Gikondo.

Kubera imvura imaze iminsi igwa mu gihugu, Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi (Minema) ivuga ko uretse kuba imaze guhitana abantu barenga 70, imaze kwangiza ibikorwa remezo birimo ibiraro, inzu n’ibindi.

Umujyi wa Kigali wabaye ufunze imihanda imwe mu gusana igice cyo mu Rugunga
Umujyi wa Kigali wabaye ufunze imihanda imwe mu gusana igice cyo mu Rugunga