00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umujyi wa Kigali wahagurukiye abidegembya ku muganda rusange

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 26 April 2018 saa 09:56
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, bwasabye ko buri Karere kawugize gashyiraho ingamba zihamye zo gukumira no kugabanya urujya n’uruza rw’abantu bidegembya ku munsi w’umuganda ntibawukore.

Buri wa Gatandatu wa nyuma w’Ukwezi mu gihugu hose abaturage n’abayobozi barimo na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, bahurira hamwe mu muganda rusange, bakora ibikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere igihugu nk’ubuhinzi, isuku, kubakira abatishoboye n’ibindi barangiza bagakorana inama kuri gahunda zitandukanye za Leta n’uko bakwikemurira ibibazo bibugarije.

Gusa hari aho usanga abantu bamwe batawitabiriye uko bikwiye, bibereye mu yindi mirimo cyangwa bidegembya nta kindi bakora.

Ni muri urwo rwego, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, bwasohoye itangazo busaba abayobozi b’uturere kugenzura buri gace, bureba abari mu bindi bikorwa n’abidegembya abandi bari mu muganda, bagahagarikwa, bagahabwa ibikoresho nabo bakawukora.

Iryo tangazo ryashyizweho umukono n’umuyobozi w’agategenyo w’Umujyi wa Kigali, Busabizwa Parfait, rivuga ko mu duce tugomba kwibandwaho dukunze kugaragaramo abidegembya cyane mu gihe cy’umuganda harimo muri Gare ya Nyabugogo, ku Giti cy’inyoni, Karuruma, Gatsata, ku Murindi, i Kabuga n’ahandi.

Umujyi wa Kigali wasabye ko muri utwo duce hashyirwa abayobozi b’inzego z’ibanze bakazajya bahagarika abantu bagendagenda, bakabanza gukora umuganda nk’abandi, bifashishije ibikoresho bizajya biba byateguwe.

Umuganda rusange ni imwe muri gahunda Leta y’u Rwanda yashyizeho zigamije kwishakamo ibisubizo no kwikemurira ibibazo.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ivuga ko ibikorwa byawo guhera mu 2012 kugeza mu 2014 byari bimaze kwinjiza miliyari zisaga 40 mu ngengo y’imari y’igihugu.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages