00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umujyi wa Kigali wahembye abakozi bawo b’indashikirwa

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 3 May 2013 saa 06:42
Yasuwe :

Ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo ku rwego rw’Isi, Umujyi wa Kigali wahembye abakozi bawo babaye indashyikirwa mu kazi kabo kurusha abandi.
Guhemba abakozi babaye indashyikirwa byabaye nyuma yo gusoza amarushanwa yari yiswe “Mayor’s Cup”, yari yateguwe n’Umujyi wa Kigali ahuje uturere tuwugize uko ari dutatu.
Muri iyi mihango yabereye muri Hoteli La Palisse i Nyandungu, abahawe ibihembo harimo abahawe mudasobwa zigendanwa, ndetse n’ibyemezo by’ishimwe.
Mu Karere ka (…)

Mu Karere ka Nyarugenge hahembwe Nsabimana Alphonse ukorera mu Murenge wa Nyamirambo, uyu akaba yarahembewe ko nta ruswa yamuranze, cyangwa ngo imuvugweho mu gihe muri uyu murenge havugwagwa ruswa nyinshi.

Naho mu Karere ka Kicukiro hahembwe umugore witwa Mukampogazi Consolée, wahembewe ko ari umukozi w’indashyikirwa mu Karere ka Kicukiro, ubusanzwe akaba ashinzwe abarimu n’abaganga bo mu Karere. Nyuma yo guhembwa yagize ati “Kugirango mpembwe nta bundi buryo nakoresheje, uretse gukunda umurimo wanjye ndetse no gukorana ubushishozi n’ubwitonzi”. Yavuze ko mudasobwa igendanwa yahawe izamufasha gukora akazi neza, kuko azajya anagakorera mu rugo.

Mu Karere ka Gasabo ho hahembwe Ndanga Patrick Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kibaza mu Murenge wa Kacyiru, uyu akaba yarahembewe ko yakoze ubukangurambaga neza mu baturage, maze bubaka ibiro by’akagari bigizwe n’igorofa.

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo Ndizeye Willy yavuze ko guhemba abakozi bitwaye neza kurusha abandi bizatuma n’abandi batahembwe bakoresha imbaraga mu Kazi kabo, kugirango nabo bazahembwe ubutaha.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages