00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umujyi wa Kigali washyize muri cyamunara ibibanza byawo bine biri muri Nyarugenge

Yanditswe na Habimana James
Kuya 14 November 2018 saa 10:32
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bugiye gushyira muri cyamunara bimwe mu bibanza byawo, kugira ngo bubone amafaranga yo gufasha imwe mu mishinga y’iterambere.

Ibi bibanza bine biherereye mu Karere ka Nyarugenge ahazwi nko mu Kiyovu.

Rwomushana Augustin ushinzwe imyubakire n’iterambere mu mujyi wa Kigali yagize ati “Turagurisha ibi bibanza ku bushake kugira ngo dufashe indi mishinga y’iterambere muri uyu Mujyi, ibi kandi tubiherwa uburenganzira n’amategeko mu gihe dushaka amafaranga yo gufasha mu bindi bikorwa by’iterambere.”

Avuga ko aha hantu hagiye kugurishwa hatakoreshwaga, iyi ikaba ariyo mpamvu Umujyi wa Kigali ushaka ko hagira abahakoresha.

Ibi bibanza bigurishwa, buri kimwe kiri ku buso bwa metero kare 1,500, bitatu muri ibi bikaba bishobora kubakwaho inzu zigerekeranye zirindwi nk’uko The New Times yabyanditse.

Metero kare imwe ngo iri hagati y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 80-100, ibi bikaba bisobanuye ko metero kare 1,500 zihwanye n’amafaranga y’u Rwanda ari hagati ya miliyoni 120 kugeza kuri miliyoni 150.

Nubwo uyu muyobozi atavuga icyo aya mafaranga aje gufasha, agaragaza ko azakoreshwa mu mishinga imwe y’ubwubatsi nk’imihanda no gukomeza ibikorwa by’Umujyi wa Kigali.

Akomeza agira ati “Twagiye duhura n’ibibazo aho abashoramari baza bati turashaka kubaka inzu ziciriritse ariko bagasanga tudafite ubutaka bwo gukoreraho ibyo bikorwa, muzi ko n’ibikorwa byo kwimura abantu atari inzira yoroshye.”

Mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2018-2019, Umujyi wa Kigali washyize hanze bimwe mu bikorwa birimo kubaka aho imodoka zitwara abagenzi zihagarara, kubaka imihanda igezweho no kuvugurura ibikorwa byo gutwara abantu.

Kugurisha ubu butaka ngo biri no muri gahunda y’aho umujyi ugura ubutaka, hagamijwe ishoramari ryo mu gihe kizaza.

Kugeza ubu gahunda yo gusura aha hantu bizatangira tariki ya 20 Ugushyingo 2018, naho gahunda ya cyamunara y’ubu butaka ibe tariki ya 11 Ukuboza 2018.

Mu Kiyovu ahimuwe abaturage hatarubakwa
Mu Kiyovu hashyizwe imihanda myiza ndetse hatangiye no kubakwa ariko ntabwo ari hose

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages