Ubuyobozi bw’uyu mujyi bwatangaje ko bwafashe uyu mwanzuro mu rwego rwo gukaza ingamba zo kurwanya ikwirakwira rya Covid-19 imaze iminsi yibasiye cyane Abanyakigali.

Raporo ngarukamunsi ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko mu bantu 7.388 banduye Coronavirus mu minsi irindwi ishize harimo abo mu mujyi wa Kigali 4.339.

Ubuyobozi bw’uyu mujyi bwasabye abantu bose gukomeza kwitwararika bagakurikiza amabwiriza yose yo kwirinda iki cyorezo.

Byari biteganyijwe ko uru rufaya ruzarasirwa kuri Kigali Convention Center, Stade Amahoro, Mont Kigali, ku Musozi wa Bumbogo no kuri Kigali Marriott Hotel.

Umujyi wa Kigali wasubitse igikorwa cyo guturitsa urufaya rw'ibishashi by'urumuri hizihizwa itangizwa ry'umwaka mushya wa 2022
Umujyi wa Kigali wasubitse igikorwa cyo guturitsa urufaya rw'ibishashi by'urumuri hizihizwa itangizwa ry'umwaka mushya wa 2022