00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umujyi wa Kigali watangiye guhagarika ibikorwa bya bamwe mu bakodesha amahema aberamo ibirori

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 18 September 2023 saa 10:09
Yasuwe :

Bamwe mu bashoramari bo mu Mujyi wa Kigali bakodesha amahema akorerwamo ibirori bitandukanye birimo ubukwe, basabwe guhagarika ibyo bikorwa, babwirwa ko biri ahagenewe imiturire.

Tuyisenge Emmanuel ufite ibikorwa bibera mu Ihema ‘Blessed Garden’, mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro, ni umwe mu bahawe ibaruwa ku wa 15 Nzeri 2023, imusaba guhita ahagarika ibihakorerwa.

Mu ibaruwa IGIHE ifitiye kopi, bigaragazwa ko icyo cyemezo cyafashwe hashingiwe ku Iteka rya Minisitiri ryo mu 2019 rishyiraho amabwiriza ajyanye n’imitunganyirize y’imijyi n’imyubakire ndetse no ku gishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali cya 2020, no kuba adafite ibyangombwa bimwemerera gushyira iryo hema aho ryakoreraga.

Tuyisenge Emmanuel yabwiye IGIHE ko kuba yasabwe gufunga ibikorwa bye akimara kubona ayo mabwiriza, ari ikibazo kuko atigeze ahabwa igihe cyo kwitegura.

Yagaragaje ko yaba abakora iri shoramari n’abakiliya bari bamaze kwishyura bizabashyira mu bihombo.

Ati ‘‘Nta gihe cyo kwitegura, haba hari abantu bishyuye mbere kandi bararangije kubimenyekanisha n’ibirori biri hafi, urumva rero ni ho hari imbogamizi ikomeye.’’

Gatera Norbert ufite ’Romantic Garden’ yakira ibirori bitandukanye, yavuze ko atarahabwa ibaruwa ariko ko hari abayobozi bo mu nzego z’ibanze bageze ahari ibikorwa bye mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo bamumenyesha iby’ayo mabwiriza.

Ati ‘‘Igenzura ryatugezeho natwe baje kureba ibyo bikorwa by’amahema, ariko ngira ngo ntabwo Umujyi wa Kigali urasobanura neza ngo ni amahema ameze gute kuko nubwo yose bayita amahema ariko yose ntabwo aba ari ku rwego rumwe. Kugeza kuri iyi saha dutegereje icyo batubwira.’’

Ndazivunye Déodathe, ufite Igitego Hotel irimo n’ihema imbere, iherereye mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo, yagaragaje ko amabwiriza yayumvise ndetse abafite ibyo bikorwa batangiye kwiyegeranya ngo basabire hamwe ubuvugizi ku Mujyi wa Kigali.

Ati ‘‘Igihe cyose ubuyobozi buba butureberera bushaka kugira ngo bukore ibintu byiza. Abo bantu baba barahashoye ni abacuruzi baba barahashyize amafaranga yabo, guhita ubabwira ngo nibakureho ako kanya nibura batabahaye n’igihe gito cyo kwitegura no guteguza n’abakiliya babo na za komande bafite z’ubukwe n’indi mihango ngo babanze babyitegure, urumva ko byagira ingaruka zitari nziza.’’

Umuvugizi w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, Walter Hunde Rubegesa, yabwiye IGIHE ko PSF yamenye ko ku wa 18 Nzeri 2023 hari hamaze gufungwa amahema asaga 20 ariko bari kwishyira hamwe ngo basabe ubuvugizi mu buryo bwa rusange.

Ati ‘‘Amakuru bampaye ni uko ngo ku wa Gatanu inzego z’imirenge zagiye zisura abantu bafite amahema bakorera mu mirenge. Hakaba hari n’ikindi gihe babasuye bababwira ibyo bakosora, za kizimyamwoto, kongera ubwiherero baranabikora, ariko ejobundi kuwa Gatanu barabasuye.’’

‘‘Kubera ko bamaze kwishyira hamwe bagatora komite ibahagarariye, njye mbasabye ko bakwandikira Urugaga rw’Abikorera kugira ngo babagaragarize ikibazo mu buryo bwa rusange noneho twe dutangire inzira yo kubavugira.’’

IGIHE yagerageje kuvugisha Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije Ushinzwe Imiturire n’Ibikorwaremezo, Dr. Merard Mpabwanamaguru, ngo tumenye amakuru yose kuri uyu mwanzuro ariko ntibyadushobokeye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, nka kamwe mu turere twatangiye iyi gahunda, Mutsinzi Antoine, avuga ko abasabwe guhagarika ibyo bikorwa ari abadafite ibyangombwa bibemerera gushyira ayo mahema ahabugenewe.

Ati ‘‘Kubera ko urumva ntabwo afite ibyangombwa ariko niba abifite yagana umurenge bakamufasha niba ari ubukwe yari afite nko ku wa Gatandatu, ariko ugiye mu byo kugendera ku by’abishyuye mbere (booking) ushobora kugeza mu mwaka wa 2024.’’

‘‘Ntabwo amabaruwa ari amwe biterwa n’aho ibikorwa biri, ariko icya mbere abantu bagomba kumenya ni ukumenya ko ibikorwa byabo biri aho bitagomba kuba biri. Ni na cyo twamenyeshaga bigendeye ku gishushanyo mbonera, icyo ni cyo cya mbere kigenderewe.’’

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bwatangaje ko abahagarikiwe ibikorwa bahawe igihe cyo kwitegura kugeza ku wa 1 Ukwakira 2023.

Abashoramari bo mu Mujyi wa Kigali bafite amahema akorerwamo ibirori ari mu miturire basabwe guhita bayakuraho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages