00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umujyi wa Kigali watangiye kurimbishwa indabo ku mihanda minini n’amasangano

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 4 March 2020 saa 08:58
Yasuwe :

Umujyi wa Kigali watangaje ko uri kuvugurura ubusitani ku mihanda n’amasangano y’imihanda, mu rwego rwo kurushaho kurimbisha Kigali no gukuraho ibyatsi byabangamiraga imikindo bikanakenera amazi menshi mu bihe by’izuba.

Hashize iminsi Umujyi wa Kigali utangiye kuvugurura ubusitani buri ku mihanda no mu masangano y’imihanda, utera indabo z’amoko atandukanye kandi zihanganira izuba mu rwego rwo kurushaho kurimbisha Umujyi.

Ni ibikorwa bikomeje mu gihe Umujyi wa Kigali umaze guhamya izina ku rwego mpuzamahanga mu isuku, muri Kamena uyu mwaka uzakira inama izahuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma 54 bikoresha ururimi rw’Icyongereza, CHOGM.

Uretse kuwurimbisha, kuvugurura ubusitani biri mu mpamvu zo gukuraho ibyatsi bya ‘Paspalum’ uvuga ko byari ibara rimwe bityo ubwiza bw’Umujyi ntibugaragare, kandi mu bihe by’izuba bikagorana kubona amazi ahagije yo kubivomerera.

Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe imibereho myiza n’iterambere ry’ubukungu, Umutoni Gatsinzi Nadine, yagize ati "Ikindi kandi biriya byatsi byabuzaga imikindo gukura neza bishobora no kuba byatuma igwingira kuko byayicuraga amazi.”

Kuvugurura ubwo busitani biri gukorwa n’Umujyi wa Kigali ufatanyije na Minisiteri y’Ibidukikije ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Amashyamba (RFA).

Byitezwe ko ayo mavugurura azongera isuku ya Kigali. Ni mu gihe abawutuye na bo basabwa kugira uruhare mu kurimbisha aho batuye bahatera ubusitani, indabo n’ibiti, aho bidashoboka bagashyiraho ama-pavés mu kurwanya icyondo n’ivumbi.

Umutoni avuga ko nyuma yo gutera izo ndabo bazashyiraho uburyo bwo kuzuhira ku buryo zizahora zitoshye, cyakora na none ngo mu kuzitoranya hitawe kuzihanganira Izuba.

Ati "Muri gahunda yo gutera no kubungabunga indabo hateganyijwe gushyirwamo uburyo bwo kuhira buzatuma indabo zihora zitoshye kandi mu gihe cyo guhitamo indabo hitawe ku bwoko bw’indabo bujyanye n’ikirere cya Kigali bubasha kwihanganira izuba."

Ubwoko bw’indabo zirimo guterwa burimo Hemerocallis spp, Hymenocallis littoralis, Agapanthus, praecox, Ophiopogon jaburan variegate Rhoeo spathacea, Thunbergia erecta, Heliconia spp, Plumbago capensis, Dietes grandiflora, Lanthana montevidensis, Spathoglottis plicata, Tecomaria capensis, Strelitzia reginae, Pyrostegia venusta n’izindi.

Umujyi wa Kigali uri kuvugurura ubusitani ku mihanda iwugize nyuma yo kunoza ubusitani bugezweho bwubatswe imbere y’ibiro byawo, bwagenewe ibikorwa remezo bigezweho bifasha abantu kwidagadura, kuruhuka no kunguka ubumenyi.

Ni ubusitani bugezweho bwubatswe ku muhanda imbere y’ibiro by’Umujyi wa Kigali, ahateganye n’icyicaro gikuru cya I&M Bank. Bwubatswe ku nyubako yo hejuru, kuko munsi yabwo harimo inzu yagenewe ishyinguranyandiko ry’umujyi wa Kigali.

Ubu busitani bwubatswe ku buso bwa metero kare 1072, butwara miliyoni 226,1 Frw. Umujyi wa Kigali uvuga ko nibura 6% by’ubuso bwawo, mu gishushanyo mbonera bwageneye ahantu ho kuruhukira.

Mu bindi bice bikomeje gutunganywa ngo bigenerwe bene ibi bikorwa harimo igishanga cya Nyandungu, ahazwi nka Nyandungu Urban Wetland Eco-Tourism Park.

Ni ibikorwa ubuyobozi bwashyizemo imbaraga, aho buteganya ko mu gihe mu mwaka wa 2050 abatuye uyu mujyi bazaba bageze kuri miliyoni 3.8 bavuye kuri miliyoni 1.3 babarurwa kuri ubu, uyu mujyi ugomba kuba ufite ibidukikije bihagije kandi abaturage bafite ahantu hakwiye ho kuruhukira.

Ibyegeranyo na raporo zitandukanye ntizihwema kugaragaza Kigali nk’umujyi ufite isuku, wakira inama nyinshi kandi ubereye gusurwa.

Muri Gicurasi 2019 Ishyirahamwe Mpuzamahanga rishinzwe ibyo gutegura Inama zikomeye (ICCA) ryashyize umujyi wa Kigali ku mwanya wa kabiri mu mijyi ikunzwe yakira inama n’ibikorwa mpuzamahanga, uvuye ku mwanya wa gatatu wariyo mu 2018 nyuma ya Cape Town muri Afurika y’Epfo na Marrakesh muri Maroc.

Indabo z'amabara nizo zatangiye guterwa ku mihanda
Umujyi wa Kigali urimo guhindurirwa isura binyuze mu ndabo nshya ziteye amabengeza ziri guterwa mu mihanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages