Aya masezerano yasinywe ku wa 13 Ugushyingo 2020, asinyirwa mu Mujyi wa Yiwu uherereye mu Ntara ya Zhejiang mu Bushinwa. Aya masezerano azatuma ibicuruzwa bya Made in Rwanda bigira umwanya mu cyanya cy’ubucuruzi muri uyu mujyi, ndetse bigakururira n’abashoramari bo muri uyu mujyi gushora imari mu Rwanda.
Ishoramari ry’abo muri Yiwu i Kigali rizibanda cyane mu Karere ka Kicukiro ahasanzwe n’ubundi hakorera amasosiyete amwe yo mu Bushinwa nka Zhejiang China Commodities City Group (CCC Group), yatangije ikigo kibanda ku kwagura ikoranabuhanga cya eWTP Yiwu Global Innovation Center Rwanda Digital Trading Hub, giherereye i Masaka.
Aya masezerano yasinyweho na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa, Kimonyo James, wari uhagarariye u Rwanda, naho ku ruhande rw’u Bushinwa, yasinyweho na Visi Meya w’Umujyi wa Yiwu, Zhang Chao.
Yiwu ni umujyi uherereye mu Ntara ya Zheijiang, mu Burasirazuba bw’u Bushinwa, ukaba uzwiho kugira isoko rinini cyane rigize igice kinini cy’umujyi, rizwi nka paradizo mu guhahirwamo ibicuruzwa bito.
Ambasaderi Kimonyo yavuze ko isinywa ry’aya masezerano ari indi ntsinzi mu kwagura umubano mwiza hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa.
Visi Meya wa Yiwu Zhang Chao yavuze ko bizera ko aya masezerano azaba nk’ikiraro gihuza u Rwanda n’u Bushinwa, bigafasha gukomeza ubufatanye mu by’ubucuruzi ndetse no mu zindi nzego.
Kugeza ubu kandi Urugaga Nyarwanda rw’Abikorera (PSF), ndetse n’abakora ubucuruzi mu mujyi wa Zhejiang nabo baherutse gusinya amasezerano yo gukuza ubukungu, ndetse n’ubufatanye mu by’ubucuruzi no guhahirana hagati y’u Rwanda n’Intara ya Zhejiang.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!