Ikibazo cy’uyu muhanda cyongeye kugarukwaho muri Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’umutungo by’igihugu, PA, kuri uyu wa 13 Nzeri nyuma y’isesengura yakoze kuri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka wa 2020/2021.
Iyi raporo kimwe n’izayibanjirije zakomeje kugaragaza ko uyu muhanda umanuka ahitwa kuri ‘Belle Etoile’ ugana Kabuye ndetse n’ikiraro cyawo cyagombaga kubakwa byadindiye bikaba bidindiza serivisi zari zitezwe n’abagombaga gukoresha uyu muhanda.
Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe ibikorwaremezo, Dr Mpabwanamaguru Melard, yavuze ko inyigo z’uyu muhanda zagiye zigorana kubera igice kinini cyawo kiri mu gishanga. Iki kibazo hamwe n’ikijyanye n’ingengo y’imari biri mu byatumye umuhanda n’ikiraro bitinda kubakwa.
Ati “Bitewe n’uko hagenda habaho n’imihindagurikire y’ikirere ubu byasabye ko hongera gukorwa inyigo. Uburyo ibishanga byacu biteye iyo ku nyigo zakozwe habayeho gutinda kuzishyira mu bikorwa, bigaragara ko hari impinduka ziba zikenewe.”
Visi Perezida wa PAC, Uwineza Beline, yavuze ko uyu muhanda bawusuye inshuro nyinshi, kandi uko bigaragara hadaterwa intambwe intambwe ikwiye ku buryo bishoboka ko ibyihutirwa mu Mujyi byabaye byinshi bakabona iki kiraro kitihutirwa.
Depite Niyorurema Jean René ati “Uyu muhanda umaze igihe kuko hari n’igihe twawusuye mu gitondo bazana imashini batwereka ko bagiye gutangira ndetse bamenamo amazi.”
“Hazamo n’ibindi bibazo bigenda bihinduka rimwe bakatubwira ngo ni inyigo cyangwa ingengo y’imari, ubundi ngo habonetse macye, ubundi bakatubwira ngo rwiyemezamirimo yahindutse, byaba byiza batubwije ukuri kuko uyu muhanda ni uwo kuva mu 2017.”
Visi Perezida wa komisiyo y’ingengo y’imari mu Nteko Ishinga Amategeko, Angelique Nyirabazayire, yavuze ko gusanisha iki kibazo n’ingengo y’imari bishobora kuba atari byo ahubwo gishingiye ku nyigo.
Yagize ati “Ni ikibazo kiri mu nyigo. Inyigo yari yakozwe mbere yagaragaje amafaranga adashobora kugikora kandi tuzi impamvu uyu muhanda wagombaga gukorwa ukarangira.”
Umuyobozi Mukuru w’Ibikorwa by’Umujyi wa Kigali (City Manager), Rugaza Julian, yemeje ko ikibazo cy’Umuhanda wa Karuruma-Gisozi kimaze igihe kirekire ariko wamaze gufatirwa gahunda ku buryo umwaka utaha uzaba warangiye.
Ati "Mbere icyo twagaragazaga ni inyigo, yaje gukorwa ariko haje kugaragara ikibazo cy’amafaranga ari na byo twagaragazaga twitaba PAC mbere. Ubu twamaze kugishyira mu mushinga w’ibikorwaremezo mu Mujyi wa Kigali (Kigali Infrastructure Project.)"
“Twamze gukora icyiciro cya mbere cyarimo imihanda ya CHOGM idufasha ngo tubashe kwitegura inama neza ariko mu cyiciro cya kabiri turi gushyira mu bikorwa uyu mwaka iki kiraro ni ho twagishyize. Turi gukorana na rwiyemezamirimo, NPD. Natwe biba biduteye isoni kwitaba PAC tukongera kugaragaza ikibazo kimwe. Ikibazo cy’ingengo y’imari cyarakemutse tukaba tubizeza ko uyu mwaka uzarangira iki kiraro tugifite.”
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence we yavuze ko atakwizeza ko umwaka uzashira umuhanda n’ikiraro byose byuzuye icyakora ngo bizaba byaratangiye kubakwa.
Ati “Ntabwo ngiye kwemeza ko muri Kamena 2023 muzaza gutaha umuhanda n’ikiraro ahubwo icyo navuga ni uko tugiye kuwutangira tukiha intego zishoboka.”






Ibitekerezo 0