Ku nshuro ya gatanu Umujyi wa Kigali wibutse abahoze ari abakozi ba Perefegitura y’Umujyi wa Kigali bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Iki gikorwa cyo kwibuka abahoze ari abakozi b’icyahoze ari Perefegitura y’umujyi wa Kigali bazize Jenoside yakorewe Abatutsi cyabimburiwe no kunamira inzirakarengane zishyinguye mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi, hakurikiraho urugendo rw’amaguru rwahereye kuri ONATRACOM rugera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo aho umuhango wakomereje.
Mu buhamya bwatanzwe n’uwahoze ari Konseye w’icyahoze ari segiteri Kagugu yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi itakozwe muri Mata 1994 ahubwo yatangiye mbere yahoo. Atanga urugero aho yatangiye atotezwa n’abo bakoranaga, rimwe na rimwe bakamutegera mu nzira agatabarwa n’abaturage.
Gatari Egide wari uhagarariye Ibuka yashimye abakozi b’Umujyi wa Kigali bateguye igikorwa cyo kwibuka bagenzi babo, anashima abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi aho bageze biteza imbere baharanira kwigira nyuma yo gushegeshwa na Jenoside yakorewe abatutsi. Atangaza ko ibibazo byinshi bagiye babikemura kandi neza, avuga ko ubu hasigaye ibibazo 110 mu mujyi wa Kigali, kandi na byo bafite icyizere cy’uko bigomba kurangirana n’uyu mwaka. Ati “umwaka utaha tuzibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi nta kibazo kikigaragara mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu mujyi wa Kigali.”
Senateri Bizimana Jean Damascene witafanije n’abakozi b’Umujyi wa Kigali, yagarutse ku madisikuru yagiye avugwa n’abahoze ari abayobozi bakuru b’Igihugu yabaga yuzuye ingengabitekerezo ya Jenoside. Agira ati “Ayo madisikuru yavuzwe n’uwari umuyobozi w’igihugu Gregoire Kayibanda mu birori ngarukamwaka byo kwizihiza ubwigenge bw’u Rwanda. Ahanini akerekana ko hari igice kimwe cy’abanyarwanda cyakandamijwe kigomba kwihimura.”



















TANGA IGITEKEREZO