Kuwa Gatanu tariki 16 Gicurasi 2014 nibwo ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali n‘ abakozi bawo, bibutse abakozi 34 bakoreraga icyahoze ari Perefegitura y’Umujyi wa Kigali bazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Uyu muhango wo kwibuka abahoze bakorera icyitwaga PVK ukaba wabimburiwe n’urugendo rwo kwerekeza ku rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, nyuma berekeza kuri Sitade ya Kigali I Nyamirambo.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Ndayisaba Fidele yatangije umuhango ashimira abawitabiriye ndetse agaragaza uruhare rubi abahoze bayobora PVK bagize mu gutegura jenoside no kuyishyira mu bikorwa.
Ndayisaba yagize ati: “Twateraniye aha kwibuka abari abakozi ba Perefegitura y’Umujyi wa Kigali 34 bazize jenoside barimo abayoboraga amakomine n’ abandi bakozi ndetse bakunda igihugu cyabo banagikorera uko bashoboye nk’umurage ariko bavukijwe ubuzima bwabo baricwa, bicwa nabo bakoreraga n’abo bakundaga n’abo bitangiraga ndetse banicishwa n’ababayoboraga”.
Yakomeje atunga agatoki abari abayobozi ba PVK barimo uwari perefe Liyetena Col Renzaho Tharcisse avuga ko yarenze ku nshingano ze ananirwa guhagarika ubwicanyi bwo kurimbura abatutsi n’abatari bashyigikiye ubwo bwicanyi ahubwo ashishikariza abantu kubukora.
Minisitiri w’umuco na Siporo Protais Mitali nawe yibukije abari aho amateka mabi n’uruhare rwakozwe n’abahoze ari abayobozi ba PVK ndetse ababwira ko abakoze jenoside ubu bari mu cyiciro cyo kuyihakana no kuyipfobya.
Protais Mitali yagize ati: “Abayiteguye bateguye n’uko bazayihakana hari n’abashaka ko tutajya tuyivuga cyangwa ngo tubivuge mu buryo bwatuye ngira ngo baba bashaka kutujijisha cyangwa bagira ngo tubahe agahenge kubera ibibi bakoze, nta gahenge bakwiye nta n’imbabazi bakwiye, ntidukwiye kuborohera kuko abanyarwanda bazima bagarutse mu nzira, abahisemo kutagaruka mu nzira natwe ntituzahwema kubamagana”.
Minisitiri Mitali yakomeje agira ati: “Ndangira ngo nacyo wenda ngishimangire mvuga ko ibyo mwumva bituruka hanze hirya no hino yaba mu Banyarwanda biyita abanyapolitike n’ ababashyigikiye b’inshuti zabo, buriya ni iki cyiciro bagezeho kandi ntabwo biteguye ubu, kuko byateguwe igihe jenoside yategurwaga”.
Minisitiri Mitali yarangije avuga ko kuba Abanyarwanda barashoboye kunesha jenoside nyir’izina kandi ari yo yari ikomeye ko kuyihakana no kuyipfobya atari byo bishobora kubona inzego muri iki gihugu ku buryo ntawe bikwiye guhangayikisha cyangwa ngo bimutere ubwoba.



















TANGA IGITEKEREZO