Mu Ukuboza 2018 nibwo ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwatangaje uyu mushinga nka kimwe mu bigomba kujyana na gahunda y’Umujyi ugezweho (Smart City).
Icyo gihe inzu ya mbere y’igeragezwa yubatswe i Remera ahazwi nko kwa Lando. Iyi nzu yaje gusenywa imaze kuzura kuko ngo hari ibyo bari basanze itujuje ugereranyije n’ibyifuzwaga.
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Bruno Rangira yabwiye IGIHE ati “Zimwe z’ubushize zavuyeho kuko zanenzwe ibintu bitandukanye birimo ubuhumekero bw’abagenzi n’ibindi. Ubundi icyari kigamijwe, twarebaga ni gute twakora ikintu cyiza.”
Yavuze kandi ko inzu nshya zubatswe zizaba zirimo ibyifuzwaga byose mu itekerezwa ry’uyu mushinga.
Ati “Noneho twarongeye dukora indi kugira ngo turebe. Ntabwo irarangira barimo barayisoza. Icyo twifuza ni ikintu gishobora gukingira abantu izuba n’imvura, ku buryo aba ari ahantu umuntu ashobora kubonaho amakuru y’urugendo, ese imodoka irava he, irajya he?.”
Ubu bwoko bushya bw’inzu abagenzi bazajya bategerereza mo imodoka bwubatswe i Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge.
Izi nzu zizaba zirimo ikoranabuhanga ryereka umugenzi aho imodoka ategereje igeze, zizaba zifite icyuma cyo gushyira amafaranga ku ikarita y’urugendo kandi zishobora kurinda abagenzi baba abicaye n’abahagaze imbere yazo kwicwa n’izuba no kunyagirwa.
Amafoto: Muhizi Serge



















TANGA IGITEKEREZO