00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umukandida Mpayimana yiyamamarije i Musanze avuga imyato Perezida Kagame

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 26 June 2024 saa 11:55
Yasuwe :

Umukandida wigenga ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Mpayimana Philippe, yiyamamarije mu Ntara y’Amajyaruguru ageze i Musanze avuga imyato Paul Kagame Umukandida bahatanye watanzwe n’Umuryango FPR-Inkotanyi.

Kwiyamamaza kwa Mpayimana kuri uyu munsi byakorewe mu Karere ka Burera mu masaha y’igitondo akomereza mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Busogo ikigoroba, aho yabanzaga kuvuga imigabo n’imigambi azageza ku Banyarwanda nibamugirira icyizere bakamutorera kuyobora u Rwanda.

Mu bikorwa yakubiye mu ngingo 50 azitaho zirimo iz’ubukungu, ubutabera ububanyi n’amahanga n’ibindi, byasozwaga no guha rugari abari baje kumwakira bagatanga ibitekerezo ndetse bakabaza n’ibibazo.

Ikibazo cyagarutsweho cyane ni icyabazaga igishya azanye abona cyananiye Umukandika Paul Kagame watanzwe n’Umuryango FPR-Inkotanyi n’indi mitwe ikemera kumushyigikira ndetse akaba amaze igihe yanikira cyane abo baba bahatana mu matora n’uyu Mpayimana yigeze kugaragaramo.

Mushakamana Jean Paul wabajije, yagize ati "Uri Umukandida, hari Umukandida duherutse kubona wabohoye u Rwanda, dufite abantu benshi batari bafite aho batuye yabubakiye inzu abaha n’inka natwe twese turimo n’abandi benshi, ndabyemeye ko uzatubera Perezida wa Repubulika uduteganyiriza iki kirenze ibindi twabonye?”

Umukandida Mpayimana yasubije agira ati "Ntabwo niyamamarije gukosora ibikosamye, ahubwo ibyo bigomba gukosorwa nibyo nashingiyeho ntegura imigambi noneho niyamamariza guteza igihugu cyacu indi ntambwe nziza."

"Bivuze ko intambwe iriho nyishyigikiye, ndayizi, ndayikunda nanjye ndanayishima. Twese turi Abanyarwanda, mujye munibuka y’uko uretse natwe Abanyarwanda no mu mahanga mu bihugu bemera Abanyarwanda babinyujije ku Muyobozi w’u Rwanda ufite ibyo yagezeho n’abazungu nziko bajya baza bakamwiyambaza bati dufite ibibazo dufashe akabikemura,”

“Afite rero ibigwi byinshi tudashobora gushingiraho tuvuga ko tutahatana nabyo ngo turamushakamo ibyo dukosora ngo turamushakamo iki?"

Yakomeje agira ati "Ikintu cyonyine gituma niyamamaza ni uko hari igihe Abanyarwanda tuzagira ubushake bwo gutora undi muyobozi wabateza indi ntambwe bishingiye ku bindi bifuza gukora mu bundi buryo kandi nabyo bikaba byiza nk’ibyambere cyangwa bikanabirusha. Icyo nicyo gituma mpora mvuga nti nibyiza ko Abanyarwanda tubigeraho."

Umukandida Mpayimana Philippe yageze mu Ntara y’Amajyaruguru mu bikorwa byo kwiyamamaza yatangiye kuri uyu wa 26 Kamena 2024 nyuma yo kuva mu Ntara y’Uburasirazuba mu bikorwa nk’ibyo yatangiye kuva ku wa 22 uku kwezi ubwo ibikorwa byo kwiyamamaza byatangiraga ku bakandida bose bemejwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.

Mpayimana yabwiye ab'i Musanze ko yiyamamaza kugira ngo ahere ku byagezweho
Yavuze ko ashima ibyagezweho n'uyoboye Igihugu kuri ubu
Abaturage bari baje kumva imigabo n'imigambi y'umukandida Mpayimana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages