Perezida wa PSD, Dr Vincent Biruta, aganira n’itangazamakuru nyuma ya biro politike y’iri shyaka yateraniye mu Mujyi wa Kigali, yavuze ko ku byigwaga harimo gutegura amatora na Kongere ya gatandatu mu ntangiriro za Kamena 2017, ati “Muri iyo kongere niho hazafatwaho icyemezo kijyanye n’amatora y’Umukuru w’Igihugu, niba hari umukandida ni bwo yakwemezwa.”
Yahakanye bimwe mu biherutse gusohoka mu itangazamakuru ko PSD izifatanya n’amwe mu mashyaka akorera mu gihugu kugira ngo bazahatane n’umukandida uzatangwa na FPR Inkotanyi.
Muri iyo kongere itegurwa kuzamenyekaniramo umukandida mu matora y’Umukuru w’Igihugu, izahurirana n’isabukuru y’imyaka 25 ishyaka PSD imaze ivutse.
Muri iyi biro politike ya PSD yiga ku matora ya Perezida wa Repubulika, Perezida wa komisiyo y’amatora Prof. Mbanda yahamagariye imitwe ya politiki gukangurira abayoboke bayo kwikosoza ku malisite no kuzitabira amatora ya Perezida wa Repubulika.
Iteka rya Perezida n° 002/01 ryo ku wa 16/01/2017 rigena umunsi w’itora n’igihe cyo kwiyamamaza mu itora rya Perezida wa Repubulika, rivuga ko mu gihugu hose, umunsi w’itora ari ku wa Gatanu, tariki ya 04 Kanama 2017. Ku Banyarwanda batorera hanze y’u Rwanda, umunsi w’itora ni ku wa Kane tariki ya 03 Kanama 2017.
Naho ibikorwa byo kwiyamamaza bizatangira ku wa Gatanu tariki ya 14 Nyakanga 2017, birangire kuwa 3 Kanama 2017, ariko mu mahanga bizarangira ku ya 2 Kanama 2017.
Mu bindi biganiro byatanzwe, Minisitiri w’Intebe, Murekezi Anastase, yatanze ikiganiro kuri gahunda yo kwimakaza umuco wo gushyira imbere Afurika ’Panafricanisme’, aho yavuze ko ijyanye n’imyumvire n’imyemerere y’Abanyafurika bumva ko bafite ibibazo bimwe, kandi bashaka kubikemura kugira ngo bagire ijambo mu ruhando rw’amahanga.
Yagize ati “Panafricanisme yavukiye mu kababaro, Afurika iri mu bibazo by’ubucakara, ubukungu bwayo busahurwa bukajya kubaka indi migabane, Abanyafurika bakiri bato batwarwa kuba abacakara imbaraga zabo zijya kubaka ibindi bihugu, abahanga bajyanwa mu bihugu byateye imbere aho gukorera umugabane wabo wa Afurika."
Akomeza avuga ko Afurika yaranzwe n’imiyoborere mibi yatumye abaturage babura ubutabera, intambara zica ibintu, abanyafurika ntibakunda ibikorerwa iwabo, inganda zirahomba, ubumenyi buke no gusahura abahanga byatumye Afurika isubira inyuma.
Minisitiri w’Intebe yavuze ariko ko hari icyizere ko Afurika yafashe umurongo w’ubumwe, ishyiraho ibitekerezo biha agaciro Abanyafurika, bashyiraho imiryango y’ubukungu ikomeye bahuriyeho, bakaba baratangiye guhuza ubukungu n’ubucuruzi bashyigikira urujya n’uruza rw’abaturage ndetse u Rwanda rwo rukaba rwarabimburiye ibindi bihugu ku kuvanaho visa ku banyafurika bose.
Kubw’ibyo,Minisitiri w’Intebe agenera ubutumwa n’abandi banyapolitiki bwo gushyigikira Panafricanisme.
Yagize ati “PSD n’andi mashyaka bafite uruhare rwo gutanga ibitekerezo bigomba kubaka Afurika no kwihutisha ubukungu hacibwa ibitekerezo by’amacakubiri no kuryanisha abaturage ahubwo bagashishikariza abaturage gukora cyane bakava mu magambo, kandi PSD igakomeza kwigisha abayoboke bayo kugira uruhare rugaragara mu guteza imbere u Rwanda iharanira inyungu z’abanyarwanda, z’afurika, bityo inyungu z’abaturage zikaza imbere y’inyungu z’umuntu ku giti cye.”



















TANGA IGITEKEREZO