Mu kiganiro Nyirabikari yagiranye na IGIHE ku wa Gatandatu tariki ya 4 Mata 2015 yerekanye ubuzima bugoranye yabayemo bwo guhora anyagirirwa mu nzu ariko akaza gufashwa n’abanyamuryango ba FPR mu mudugudu akomokamo.
Ati “ni ukuri yari yarampirimiye, ndi mu bintu by’ibishwambagara pe, ni ukuri ni Imana yonyine yabikoze nuko bariya bantu baraza bamvana muri icyo kintu cyarangwiriye n’abana bati ‘ mukecuru va muri iyi nzu tugucumbikire noneho dushakishe uko tuyikubakira.”
Nyuma y’igihe Nyirabikari ubu abayeho nta kunyagirwa.
Ati “Barayinyubakiye pe, iraho nyirimo ko ntanyagirwa se, inzu y’ibyumba bitatu na salo ya Kane, nziza, ubu ndasharamye nta kibazo abana banjye bari barahahamutse kubera kuvirwa nanjye ubwanjye ubu ndatuje rwose nta kibazo, amarira yari ya yandi mvuga nti ‘Mana rwose wamfashije ukamvana muri iyi nzu.”
Nyirabikari yakeje abamwubakiye iyi nzu, anasabira umugisha.
Ati “FPR irakabaho, irakarama, izahorane umugisha, iyo iba itari yo ngo ihaguruke ngo irebe indushyi n’abapfakazi ntabwo ibyo byose byari kuba byashoboka, uretse ko Imana ishyiraho ubushake bwayo igafasha abakozi bayo.
Nyirabikari afite abana bane ariko abana mu nzu ye n’abuzukuru be anasabira umuriwo w’amashanyarazi kuko yizeye ko abana be bazajya bawumwishyurira kuko atazajya akoresha mwinshi.
Ndoba Julienne, umuyobozi wa RPF muri uyu Mudugudu yavuze ko batujwe muri uyu mudugudu mu mwaka wa 1998 bakihangira ubuzima kuri ubu bakaba bageze kuri byinshi, guhera icyo gihe baba mu mahema ariko uyu munsi bageze aho bubaka amazu meza arimo n’amataje.
Ati “Abanyamuryango ba FPR muri uyu Mudugudu twizaniye amashanyarazi hari mu icuraburindi, bidutwara miliyoni hafi 13, twizaniye n’amazi na yo bidutwara miliyoni hafi miliyoni 10 tuyakwiza mu baturage bose, ubu banywa amazi meza, ubishoboye yarayafashe, ndetse kubera uwo muriro twazanye ubu hose harabona n’utayafite hari itara ry’umutekano ribamurikira, twiyubakira imihanda yadutwaye miliyoni hafi 14.”
Ndoba yagarutse ku bufasha bahaye umukene bahisemo muri uwo mudugudu bamwubakira inzu mu rwego rwo kumufasha kubaho neza.
Ati “Inzu yubatswe ku gitekerezo cy’umuryango, ubu yaruzuye ndetse tutayitaha ku buryo twayimushyikirije.”
Aba banyamuryango kandi bahanze imihanda ya metero 326. “ Twigisha n’abaturage gukora ruhurura ngo tuyibungabunge, ifite metero 210 twarayiyubakiye, iva mu mudugudu w’ururembo ukajya ahitwa kwa Paul ukagera mu gishanga.”
Uretse ibi kandi, aba banyamuryango batangiye mituweli abasaga 30, bafasha abagore batishoboye 25, ubu mu kimina cyabo bafite amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni.
Hari kandi bamwe muri bo bafatanyije na bagenzi babo guhinga igishanga cya Kinyinya bemezamo ibigori bisaga toni 100.
Yakomeje agira ati “Imiryango irindwi y’abatishoboye twayishakiye umushinga uzabafasha kwiteza imbere n’abana babo.”
Aba banyamuryango barateganya kandi gufasha mu bindi bikorwa bisumbye ibi.
Ati “Tugomba kuzuza inzu y’umudugudu izatwara miliyoni 12,ubu igeze hejuru y’amadirishya, hazabamo biro n’inzu mberabyombi. Mu mibereho myiza tuzashakira ubushobozi imiryango itatu tutitaye ku bana bafite tuyifashe bishiboka, tuzarihirira n’indi miryango 8 hamwe n’abayigize bose tubishyurire mituweli. Tuzakomeza gukurikirana ibikorwa byose mu nyungu z’umuryango n’igihugu.”
Ubuyobozi bwa RPF mu kagari no mu murenge wa Kinyinya bwasabye aba banyamuryango gukomereza aho mu nyungu z’Abanyarwanda bose.
twitter:@NtakirutaDeus



















TANGA IGITEKEREZO