Nyuma yo gusura urwibutso rw’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, Umukinnyi Lauren Etame wahoze akinira ikipe ya Arsenal FC , yavuze ko mu buzima bwe atigeze abona ubwicanyi nk’ubwo yabonye bwakorewe Abatutsi. Akaba yasabye u Rwanda kwita ku kwigisha abato no kubashyira hamwe ngo iyi jenoside itazasubira.
Lauren yaje mu Rwanda ku wa Mbere tariki ya 29 Mata 2013 mu gutangiza igikorwa cyiswe “AIRTEL Rising stars” kigamije gufasha abana b’Abanyarwanda bakazavamo ibihangange muri ruhago, ku bufatanye bwa sosiyete y’itumanaho Airtel n’ikipe ya Arsenal.
Nyuma yo kwakirwa ku kibuga cy’indege i Kanombe Lauren yahavuye yerekeza ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, aho yashyize indabo ku mva akanasobanurirwa amateka ya Jenoside.
Rimwe yagendaga azunguza umutwe ubundi yimyoza anabaza ibibazo. Yibanze ku kubaza uruhare rw’ingabo z’u Bufaransa muri Jenoside, aho yasobanuriwe ko ingabo z’iki gihugu zagize uruhare mu gutoza Interahamwe umwe mu mitwe yakoze Jenoside, ndetse na mbere y’aho iki gihugu kikaba cyari gifitanye umubano wihariye na leta yayoborwaga na Perezida Habyarimana ifatwa nk’iyateguye jenoside.
N’ubwo yakunze kugaragara nk’ubabaye, Lauren yageze aho aba nk’umwenyuye, ariko azunguza umutwe mu gihe yasobanurirwaga ko ingabo za Loni zasize Abatutsi bicwa zikitahira nyamara zikagarurwa nyuma ya Jenoside.
Nyuma yo gutambagizwa ibyo bice bitandukanye Lauren yabajije uko ikibazo cy’ubwoko kimeze mu Rwanda nyuma ya Jenoside. Aha yasobanuriwe ko Abanyarwanda babanye neza nta kibazo cy’amoko kikirangwa hagati yabo, ko nyuma ya Jenoside habayeho igikorwa cy’ubumwe n’ubwiyunge Abanyarwanda bagahana imbabzi.
Afashe ijambo yagize ati “Sinigeze mbona ubwicanyi nk’ubwakorewe Abatutsi muri Jenoside. Mva ku kibuga cy’indege nabonye abana benshi bagana ku ishuri, ni byiza ko abana bacu bigishwa ibibi bya jenoside kandi bagafashwa kuba umwe mu kwirinda ko yazasubira.
Na ho mu gitabo kigenewe abashyitsi Lauren yanditsemo mu Cyongereza agira ati “Ntewe ishema n’uko Umuryango Nyarwanda ushyize hamwe nyuma ya Jenoside, mu kwigisha urubyiruko n’igihugu ubumwe n’ubwiyunge”.
Lauren ukomoka mu gihugu cya Cameroun yari aherekejwe na Wilson Lukc umwe mu bayobozi bashinzwe umubano muri Arsenla. Akaba yarakiniye iyi kipe guhera mu mwaka wa 2000 kugeza muri 2004, aho yakinaga ari myugariro w’iyi kipe yatwaye igikome cya shampiyona idatsinzwe.



















TANGA IGITEKEREZO