00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umukobwa wakuriye muri MRND, wisanze mu bayobora FPR-Inkotanyi: Urundi ruhande rwa Minisitiri Uwimana

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 25 May 2026 saa 02:33
Yasuwe :

Muri Kamena 2024 nibwo Uwimana Consolée yagizwe Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, inshingano kuri ubu afatanya no kuba Visi Chairperson w’Umuryango FPR Inkotanyi. Uyu mugore agaragaza ko iki cyizere yagiriwe atigeze agitekereza bitewe n’amateka yanyuzemo kugeza igihe yisanze mu buhungiro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Minisitiri Uwimana ni umwe mu baherutse gutanga ikiganiro kigaruka ku mateka ye mu biganiro nyunguranabitekerezo ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Byateguwe n’Umuryango Unity Club Intwararumuri.

Yagaragaje ko yakuriye mu Rwanda, aba ariho yiga amashuri ye abanza n’ayisumbuye.

Ati “Ndashaka kuvuga nk’umuntu wari mu gihugu, utarahigwaga, utari umusirikare, utari n’umunyapolitike. Mu 1990 Inyenzi zitera, ntabwo ndibuvuge Inkotanyi, kuko icyo gihe zari Inyenzi. Inyenzi zitera nigaga muri Lycée Notre Dame de Cîteaux mu mwaka wa gatanu. Narangije mu 1991 hari inkubiri y’amashyaka menshi, murabizi uko byari bimeze muri uyu mujyi.”

Mu 1992, nyuma yo kurangiza amashuri Uwimana yabonye akazi muri banki ya BACAR (Banque Continentale Africaine du Rwanda). Aha yakoranye na murumuna wa Col Théoneste Bagosora uri mu bacuze umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuba se yari Umudepite w’ishyaka rya MRND, byatumye Uwimana akura yiyumvamo iri shyaka, ku buryo bajyaga no mu kazi ko muri banki bambaye ibirango byaryo.

Ati “Njye nari muri MRND cyane kuko numvaga ari ugushyigikira papa kuko yari umunyapolitike, yari Umudepite wa MRND, kubyambara nanjye numvaga hari ukuntu binteye ishema.”

Mu 1993, Uwimana yakoze ubukwe, ndetse ahita atwita ariko agira ibyago byo gupfusha se muri uwo mwaka, ibintu byamuciye intege, ndetse atangira guca ukubiri na politike.

Ati “Muri Kanama mu 1993 papa arapfa, amashagaga n’ibintu byinshi byanjyanaga muri politike birashira, ngenda nshika intege, murabyumva umuntu utwite na papa yapfuye, kujya muri politike kuri njye byagiye bikendera.”

Ku wa 7 Mata mu 1994 ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga gushyirwa mu bikorwa, Uwimana yari atuye ku Kabeza mu Mujyi wa Kigali.

Yahise ahungishirizwa mu kigo cya gisirikare cya Kanombe, bigizwemo uruhare n’Umujandarume wari inshuti ye.

Ati “Mu 1994 nari ntuye Kabeza, Jenoside itangira nahungiye mu kigo cya gisirikare cya Kanombe, njyanywe n’umujandarume twari tuziranye. Aho Inzirabwoba zinesherejwe twanyuze Kibungo-Bugesera duca ku kiraro cya Rwubusoro tugera i Muhanga ariko ubwo mpunze nsize umugabo ku Kabeza, ngiye n’umwana nari mfite.”

“Tugeze i Muhanga nari narahunganye n’umugore umwe w’i Rubegera, turajyana tujya i Rubengera, nyuma dutangira kumva ko abantu bari kuva i Kigali, bari guhunga bajya i Rubavu, na twe dukomeza tujya i Rubavu. Tugezeyo nongeye guhura n’umugabo, tuhamara igihe gito.”

Kimwe n’abandi benshi, Uwimana n’umugabo we baje gufata icyemezo cyo guhungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, icyo gihe yitwaga Zaire.

Aha i Goma ngo bahahuriye n’ubuzima bukomeye bw’ubuhunzi ndetse n’indwara zituruka ku mwanda.

Ati “Turambuka tujya i Goma, tugeze i Goma umujyi ujemo abantu miliyoni eshatu zirenga, bananiwe, bikoreye, nta biryo, nta mazi n’umwanda muzi w’i Goma, tunywa amazi y’i Kivu. Abantu benshi barapfuye, ntekereza ko n’Interahamwe nyinshi zahasize ubuzima. Ubwo noneho tuva muri ubwo buzima, babonye hari n’umwanda mu mujyi bati mujye mu nkambi, bamwe bajya Kibumba, njye njya Mugunga. Mugunga twahamaze hafi imyaka ibiri mu buzima butoroshye bwo mu nkambi, nanahabyarira undi mwana.”

Kuri ubu, Uwimana ni Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango

Nyuma yo guhagarika Jenoside no kubohora u Rwanda, Ingabo zahoze ari iza RPA zinjiye muri Zaire mu rugamba rwari rugamije gucyura Abanyarwanda bahunze.

Uwimana nk’umuntu wari warumvise amakuru menshi y’ibinyoma kuri izi ngabo, yahisemo kuzigendera kure, ku buryo agace yumvaga zagezemo muri Zaire yahitaga akavamo.

Ati “Igihe Inyenzi zaje kugota ngo ziducyure habayeho gufata umwanzuro. Icyo gihe kwari ugufata icyemezo, ukavuga uti harakorwa iki, biragenda gute? hari benshi bafashe icyemezo barataha ariko njyewe natekerezaga ko ndi MRND, mwene Rusimbuka, nkumva Inyenzi n’imyumvire twari twarashyizwemo bari bumbage.”

“Ndavuga nti njye sinshobora gupfa mbazwe, nzapfa ngenda. Hagati aho nambuka ishyamba, turagenda, umugabo afata umwana mukuru, mfata umwana muto […] turambuka tugenda mvuga nti nzagwa ngenda, umunsi wa mbere tukigenda, umugabo twahise tuburana, asigarana umwana mukuru, njye njyana agahinja. Umugabo muheruka aho, umwana yari afite naje kumubona mu 2003, ayo nayo ni andi mateka yo ku ruhande.”

Uwimana yavuye i Mugunga, agenda amashyamba yose agera Tingi Tingi, ariko naho ntiyahaboneye amahoro, kuko izi ngabo zahamusanze.

Ati “Twaragiye tuza kugera Tingi Tingi, tuhamara igihe kitari gito, gusa za rugondihene z’Inyenzi nazo zarahadusanze, bati mwagoswe, nta wundi mwanzuro washobokaga, ndavuga nti ni ugupfa no gupfa, turongera twinjira ishyamba ariko noneho rikomeye, kuko harimo imigezi minini, harimo abantu batazi ubundi buzima, bazi kuba mu ishyamba gusa. Wamuhaga ikiyiko akambutsa ubwato bwose.”

Kubera urugendo runini, kuba yari afite umwana w’uruhinja ndetse na musaza we muto, byaje gutuma Uwimana ananirwa, ahitamo kuguma mu cyaro cy’ahitwa Mbandaka.

Yatangiye kubana n’abaturage b’aha, ndetse atangira no kwiga Ilingala.

Mu buryo butunguranye, umwe mu basirikare ba RPA yaje gusanga Uwimana muri aka gace.

Ati “Nagiye kumva numva umuntu arambajije ngo urajya he? Mu Kinyarwanda, nti ndahunze, ati uhunze iki se? nti Inyenzi, ati wari uzi ko ushobora kuva i Goma ukayisanga i Mbandaka se? numva umusatsi umvuyeho, nti noneho birarangiye. Aramfata.”

Ari kumwe n’izindi mpunzi z’Abanyarwanda, Uwimana yurijwe indege, yisanga i Kigali, ariko akomeza kubaho mu bwoba bwo kutizera Inkotanyi.

Ati “Ngeze i Kanombe nti zirambaze (Inyenzi), hagati aho nahahamutse[…] Baratwondora igihe kiragera njya ku Kamonyi, njya Nkamira niho navuye njya iwacu. Iwacu ngezeyo natekerezaga ko nta muntu wo mu muryango wanjye ndibusangeyo, kubera ko Inyenzi zari zihari, papa ari Umudepite uzwi ndavuga nti nzasanga nta muntu w’iwacu uhari, ariko nahasanze mama, musaza wanjye yahawe akazi, barumuna banjye barasubiye mu ishuri bari kwiga.”

Nk’umuntu wari warize, Uwimana na bagenzi be bajyanywe mu ngando i Nyakinama, ariko kuri we yumva ko ari ‘amayeri y’Inyenzi’ zishaka kubica.

Ati “Muri icyo gihe bati abantu mwari mwarize mujye mu ngando, tujya Nyakinama. Aho Nyakinama nta muntu n’umwe nzi, nta n’ikintu na kimwe nzi bigishije. Twicaraga hasi mu byatsi, turi kwiga ariko njye nabaga mfite intego imwe, yo gucunga aho ndibuce Inyenzi nizijya gutangira kwica.”

“Mvuyeyo nagiye mu murima nkubise isuka kabiri, ndavuga nti oya nzajya gushaka akazi i Kigali."

Yasobanuye ko yagiye kureba abantu bakinanaga mu Ikipe y’Igihugu ya Volleyball "Bamfasha kubona akazi muri Banki y’Abaturage, nkora ikizamini cyanditse ndagitsinda, njya noneho mu cyo kubazwa, turi gukora icyo kizamini cyo kubazwa barankunda kuko nari narakoze muri banki.”

Nyuma yo gukora muri banki, Uwimana yatangiye urugendo rwe muri politike, ari narwo rwamugejeje ku mwanya arimo ubu haba muri Guverinoma, ndetse no mu Muryango FPR Inkotanyi.

Uwimana Consolée ni umwe mu bayobozi b'Umuryango FPR Inkotanyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages