Umukobwa witwa Mukayisenga Irène yabaye umutekinisiye nyuma y’igihe kinini asuzugura uyu mwuga, yemezaga ko ari uw’abahungu, kuri ubu ukaba umutunze mu buryo atatekerezaga.
Biciye ku mahugurwa yahawe n’umushinga Building Capacity for Women in Leadership yahawe na Pro-Femmes, uyu mukobwa yabaye umutekinisiye ubona amafaranga amutunze.
Uyu mukobwa Mukayisenga Irene w’imyaka 26 y’amavuko yarangije mu ishami rya Electronic muri Kaminuza y’u Rwanda icyahoze cyitwa (KIST).
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko haba mu masomo no mu kwimeneyereza umwuga atigeze afata tournevis cyangwa imashini isudira. Gusa kuri ubu akanika ibikoresho by’ikoranabuhanga mu mujyi wa Kigali.
Yagize ati “Nubwo nize ibi bintu, nta na rimwe numvaga ko nzabikora. Nafataga tournevice nk’ibikoresho bitari ibyanjye!Nabonaga ari imirimo y’abahungu, kuko ntaho nari narigeze mbona hari umukobwa ubigerageza”.
Iyi myumvire yaranze Mukayisenga kugeza asoje amashuri makuru mu 2013.
Muri kamena 2014, ngo yahuguwe n’impuzamiryango Pro-Femmes/ Twese hamwe, birangira amufashije gufata icyemezo agakora uyu mwuga umutunze mu buryo atatekerezaga.
Yagize ati “Bwa mbere baduhuguye ku miyoborere n’ubumenyi ku buzima, nagiye numva ngiye kwitemberara cyane cyane ko bwari ubwa mbere nari ngeze ku Gisenyi. Ariko nakuyemo byinshi harimo no kumenya kwifatira icyemezo, nkamenya uko nkwiye kwiyobora jye ubwanjye. Ubwa kabiri baduhuguye kubijyanye no guhuza n’abandi no gukoresha imbuga nkoranyambaga.”
Amahugurwa ya nyuma, yari afite insanganyamatsiko ya ‘Women Can Do it’ bivuze ngo n’umugore yabishobora, yavanyemo icyizere ko nawe ashoboye.
Ati “Nahise mfata umwanzuro wo gushaka icyo nkora, nikuramo ko ntashobora tekinike. Naratekereje nti ariko wa mugani ko nabyize icyambuza kubikora ni iki?”
Guhera icyo gihe yavuye mu kwitinya, ahindura imyumvire atangira gukora wa mwuga yanengaga kandi ngo ubu hari byinshi amaze kugeraho, kuko yikemurira ibibazo bya buri munsi.
Ahereye ku mibereho ya bagenzi be bari bibumbiye muri Gender Club, bikuyemo ubunebwe, ndetse abakiri mu ishuri bakaba barahinduye imitekerereze.
Mu kudapfusha ubusa ubumenyi yahawe, Mukayisenga yatangije gahunda yo kugira inama urubyiruko arukangurira kwigirira icyizere bakamenya imyitwarire bakwiye kugira kandi bakumva ko bifitemo ubushobozi bwo kwikemurira ibibazo.
Iyi gahunda ngo ayifatanya n’ubuyobozi bw’Akagari ka Kivumu mu karere ka Muhanga.
Yasoje agira inama abagore n’abakobwa ababwira ko bakwiye gutinyuka kuko ubu namaze kubona ko iyo ushatse ushobora.
Ati “Pro-Femmes nikomeze gufasha urubyiruko, irugire inama rwikuramo imyumvire yo kwibeshya ko rudashoboye. nk’abakobwa bize tekinike bumva ko akazi kabo ari ukwicara mu biro! Oya bagomba gutinyuka gushyira mu bikorwa ibyo bize byose, bagasanga akazi aho kari bakagakora neza bakiteza imbere kuko barabishoboye”.
Uwimbabazi Alice, umuyobozi w’umushinga Building Capacity for women in Leadership wa Pro-Femmes yavuze ko bahuguye abandi bakobwa nk’aba bagera kuri 40, akaba ari igikorwa bazakomeza.
Uretse aba ba rwiyemezamirimo bato bafasha, ngo bahugura n’ibyiciro by’abagore batandukanye birimo abo muri za njyanama z’uturere n’ababa bagiye gupiganirwa kuba abadepite babasobanurira imyitwarire no kutagira ubwoba; bakigirira icyizere.


















TANGA IGITEKEREZO