00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umukoro utegereje Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi mu mboni za Mazimpaka Kennedy

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 7 January 2024 saa 08:22
Yasuwe :

Mazimpaka Jones Kennedy, umwe mu bamaze imyaka irenga 30 mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda, avuga ko yanejejwe bikomeye n’icyemezo gishyira iterambere ry’ubuhanzi muri Minisiteri y’Urubyiruko, gusa abona hari ibikwiriye kwibandwaho mu guteza imbere uru rwego.

Icyemezo gishyira iterambere ry’ubuhanzi muri Minisiteri y’Urubyiruko cyatangajwe ku wa 14 Ukuboza 2023 binyuze mu itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe. Izi mpinduka zakozwe hagamijwe guteza imbere no gushyigikira politiki y’ubuhanzi n’umuco.

Mazimpaka usanzwe ari umuvugabutumwa yamamaye mu ruganda rwa sinema asobanura filime nka Master JK ndetse ni umukinnyi wazo n’uziyobora.

Iyo yivuga, yigaragaza nk’umuntu w’impano nyinshi cyane ko yabaye MC, uvanga imiziki (DJ) n’umukinnyi w’umupira w’amaguru. Nta gushidikanya ko hari byinshi azi yabonye muri uru ruganda rukura umunsi ku munsi.

Mazimpaka Kennedy ubwo yari mu makuru ya Radio Rwanda ku wa 6 Mutarama 2023 yagaragaje umukoro utegereje Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi.

Bimwe mu byo yagaragaje bikenewe kwibandwaho birimo kumenya abahanzi b’ukuri, ubumwe mu bahanzi, umutekano w’ibihangano, guhindura imitekerereze y’abahanzi, gushakisha impano mu bakiri bato, uko ibihangano byabyazwa umusaruro, ibiganiro nyunguranabitekerezo n’ibindi.

Kumenya abahanzi b’ukuri

Mazimpaka Kennedy avuga ko hanze aha hari abiyita abahanzi cyangwa abaririmbyi kandi mu by’ukuri atari bo ahubwo hari ibindi bashoboye ariko babura ubafasha kubivumbura.

Ati “Minisiteri mu gihe yafashe izi nshingano, izabanza kumenya ngo ese abahanzi nyakuri turabafite?, hari ukubwira ngo ni umuhanzi kandi atari umuhanzi ababyiyita ni bensi bahari hanze aha.”

“Ariko hari ikintu kiba kimurimo kimukirigita kugira ngo atekereze kwiyitirira ikindi, icyo gihe icyo ukora ni ukubanza kumenya icyo ashoboye kimurimo, ashobora kwiyita umuririmbyi kandi mu by’ukuri atari we ahubwo ari umunyarwenya cyangwa umunyabugeni ukunda kuririmba.”

Kubungabunga umutekano w’ibihangano by’abahanzi

Ku bijyanye na Copyrights cyangwa ubujura bwo kwiba igihangano cy’abandi ukacyiyitirira nta burenganzira ufite, ni kimwe mu byo Mazimpaka yagarutseho.

Ati “Haba hari itsinda rishinzwe umutekano cyangwa kurengera umutungo bwite mu by’ubwenge? kugira ngo abahanzi bagire ikintu cyabarengera.”

“Indirimbo zabo turazumva hirya no hino ariko ba nyirazo ibyo ntibimutunze hakenewe gushyirwaho uburyo ibi bihangano byarengerwa cyangwa umutekano wabyo, ku buryo bitunga ba nyirabyo.”

Uko ubuhanzi bwabyazwa inyungu ku muhanzi n’igihugu

Mazimpaka avuga ko iyo ubuhanzi bufashwe neza butanga umusaruro kugera no mu isanduku ya Leta.

Ati “Ubuhanzi ni ubushabitsi (Business), iyo bumaze kuva kuri nyirabwo kubushyira hanze bubyara amafaranga iyo ugize amahirwe yo kubona ukurera neza akugeza ku rwego rwo gukora sosiyete, ni ho hava ya misoro rero.”

“Iyo ubuhanzi bufashwe neza bukazamuka neza bifasha nyira byo, bitanga akazi mu Banyarwanda benshi, aho umuhanzi agiye gukorera uhasanga abarenze icumi bagiye gufata amafaranga yashibutse ku gihangano cye.”

Mazimpaka Jones Kennedy avuga ko kuba ubuhanzi bwarahujwe na Minisiteri y'Urubyiruko ari amata yabyaye amavuta

Gushakisha impano uhereye hasi mu bakiri bato

Uyu mugabo watangiye gukina ikinamico afite imyaka 12 avuga ko byaba byiza hashyizweho gahunda zigamije kuvumbura impano ziri mu bana bakiri bato ku buryo zagaragara vuba ndetse zikabungabungwa.

Ati “Hari ikintu najyaga mvuga kenshi, impano umuntu arayivukana. Umwana wamaze kugera mu kigero cy’imyaka itatu, uba utangiye kubona impano imurimo.”

“Minisiteri [y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi] yakorana na Minisiteri y’Uburezi hagashyirwaho imfashanyigisho zo kuvumbura impano mu bana bato bakiri hasi, hari ayo marushanwa [yategurwa] n’ibindi.’’

Yatanze urugero rw’uko mu bana bo ku muhanda barimo abanyempano batangaje icyo babura ari ukubona ubumva agateza imbere ikibarimo.

Ati “Nahuye n’abantu benshi, impano nyinshi, aba twita abamarine bafite impano nyinshi, njyewe narababonye, bakeneye kubanza kubasobanukirwa warangiza ukayungurura ibyo wamaze kubabonamo.”

Guhindura imitekerereze y’abahanzi

Mazimpaka avuga ko kugira ngo ubuhanzi bubyazwe umusaruro hakenewe inyigisho cyangwa ibiganiro bifasha abahanzi kwiga cyangwa kumenya uko bwabyazwa umusaruro ku mpande zombi yaba ku muhanzi n’igihugu muri rusange.

Yakomeje avuga ko hakenewe ibiganiro nyunguranabitekerezo hagati y’abahanzi na Minisiteri, abahanzi bakagaragaza ibyifuzo byabo n’icyo Minisiteri ibateganyiriza.

Kongera ubumwe mu bahanzi

Mazimpaka avuga ko ubumwe mu bahanzi bukiri buke cyane hakenewe imbaraga nyinshi mu kuzamura ubumwe buhuza abari muri uru ruganda.

Ati “Ubumwe bwo buracyari buke pe! Ariko nta bubi bubirimo ariko buri hasi, abahanzi bakabaye bafashanya kuko bose bakiri kuzamuka.”

“Abahanzi bamaze imyaka myinshi bari nyakamwe, nta gihari kibafasha ariko nanone bo ubwabo ntibigeze bagira uko bafashanya hagati yabo, buri wese yakururaga yishyira.”

Uyu mugabo avuga ko Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi itagiye guhera ku busa ahubwo isanze hari ibyo Inama Nkuru y’Abahanzi igizwe na federasiyo esheshatu zishyize hamwe zifite ibyo zagezeho cyangwa zagaragarijwe.

Kugeza ubu nta mibare igaragaza Abanyarwanda babarizwa mu rwego rw’ubuhanzi cyangwa se igaragaza uruhare rw’uru rwego mu iterambere ry’ubukungu bw’igihugu ariko abarukurikiranira hafi bagaragaza ko rufatiye runini igihugu haba mu mubare w’abo ruha akazi, ibyishimo rutanga n’ibindi bikorwa abahanzi bafashamo igihugu.

Kurikira ikiganiro cyose

Mazimpaka Jones Kennedy, Inzobere muri Filime n'umukinnyi wazo avuga ko ubumwe bw’abari mu buhanzi bukiri hasi cyane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages