00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umukozi w’Ibitaro bya Kibuye wise umuyobozi we ‘umuteshamutwe’ yahagaritswe ku kazi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 September 2017 saa 03:49
Yasuwe :

Iminsi irenga 17 yari ishize hari umwuka utari mwiza hagati y’Umuyobozi w’Ibitaro Bikuru bya Kibuye, Dr Eugène Nkusi n’Umucungamari wabyo, Uzamukunda Espérance, bacyocyorana mu mabaruwa bandikiranye byaje no kuba intandaro yatumye umwanya we ushyirwa ku isoko ndetse anahagarikwa ku kazi mu gihe cy’amezi atandatu.

Ku wa 21 Nyakanga nibwo Dr Nkusi yanditse ibaruwa asaba ibisobanuro uyu Mucungamutungo byatumye adatanga raporo y’imikoreshereze y’amafaranga yakoreshejwe mu mahugurwa yo kuboneza urubyaro n’ay’akoreshejwe kuri kanseri y’inkondo y’umura yavugaga ko amaze amezi abiri.

Uzamukunda wagaragaje ubukana mu bisubizo yatanze mu ibaruwa ye yo ku wa 24 Nyakanga 2017 asa n’uwishinganisha yagaragaje ko Umuyobozi w’Ibitaro asanzwe amugendaho.

Yagize ati “Bwana Muyobozi, hamwe n’iyi baruwa nongeye kugusaba kudakomeza kuntesha umutwe unyandikira amabaruwa ansenya aho kunyubaka, aho ukomeje kunyandikira unyereka ubugome n’urwango umfitiye nkaho hari urubibi duhuriyemo.”

Raporo yasabwaga yagaragaje ko yayitanze ku ya 23 Kamena 2017, ikanasinywaho n’Umuyobozi w’Ibitaro yavuze ko kongera kwandikirwa asabwa ibisobanuro ari akamenyero ko gushaka kwiyenza no kubiba urwango.

Nyuma y’iminsi itanu, Uzamukunda asubije iyi baruwa nibwo ibitaro bya Kibuye biherereye mu Murenge wa Bwishyura ho mu Karere ka Karongi bwashyize ku isoko akazi k’igihe gito ku mwanya w’Umucungamari nk’uko itangazo ryasinyweho n’Umuyobozi w’Ibitaro, Dr Eugène Nkusi, mu ibaruwa yo kuya 29 Kanama 2017 ribigaragaza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Karongi, Muhire Emmanuel, yemereye IGIHE ko uyu mukozi yahagaritswe ku kazi mu gihe iperereza rikomeje.

Yagize ati “Amakuru turayazi niko bimeze Umucungamari w’Ibitaro bya Kibuye yahagaritswe ku kazi mu gihe cy’amezi atandatu. Nk’uko itegeko ribiteganya mu gihe agikorwaho iperereza ku byaha aregwa agomba guhagarikwa by’agateganyo. Ikigaragara ni uko atuzuzaga inshingano ze nk’uko abisabwa ndetse ntanubahe abayobozi be. Iyo atabikoraga wasangaga aterana amagambo n’Umuyobozi nk’uko mwanabibonye mu ibaruwa ye.”

Akanama gashinzwe gukurikirana amakosa kateranya ku wa 6 Nzeri kagiriye ubuyobozi bw’Akarere inama yo kumuhagarika hashingiwe ku ngingo ya 23 y’itegeko rigenga uburyo bwo gutanga ibihano ku bakozi ba Leta bakosheje mu kazi, iteganya iby’ihagarikwa mu kazi by’agateganyo mu gihe iperereza rigikorwa.

Mu kiganiro gito Uzamukunda Espérance wahagaritswe yirinze kugira byinshi atangaza kuri iki kibazo. Yagize ati “Ibyo nimbibabwira murabikoraho iki? Ubu nta mwanya mfite.”

Umunyamakuru amubajije niba kuba umwanya we washyizwe ku isoko yatangaje ko nta kibazo afite ndetse adateganya no gukurikirana ibitaro atari ngombwa.

Amakimbirane hagati y’inzego ashobora kugira ingaruka ku mitangire ya serivisi zihabwa abagana ibitaro n’imicungire y’abakozi ikazamo agatotsi.

Ibaruwa yanditswe na Dr Nkusi uyobora Ibitaro bya Kibuye
Uzamukunda wari Umucungamari na we yahise amusubiza nyuma y'iminsi itatu
Umwanya w'umucungamari w'Ibitaro bya Kibuye washyizwe ku isoko by'igihe gito
Ibitaro bya Kibuye biherereye mu Karere ka Karongi mu Burengerazuba bw'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages