00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umukozi wa RBC ukekwaho guhimba inyandiko yakatiwe gufungwa by’agateganyo

Yanditswe na

Birori Eric

Kuya 6 August 2015 saa 06:11
Yasuwe :

Kampayana Richard wavuze ko abayobozi ba RBC bamushyize mu nkiko hagamijwe gusisibiranya inyerezwa rya za miliyari, yategetswe gufungwa by’agateganyo iminsi 30 kimwe na mugenzi we Sadiki Thierry mu gihe iperereza rigikomeje mbere y’uko urubanza rwabo ruburanishwa mu mizi.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Kanama 2015, Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwafunze by’agateganyo Kampayana Richard, umucungamari muri RBC, ushinjwa gukora impapuro mpimbano agamije kunyereza umutungo wa Leta ungana n’amafaranga y’u Rwanda 150,000, na Sadiki Thierry, Umukozi muri sosiyete ikodesha imodoka, ushinjwa ubufatanyacyaha muri ibyo byaha.

Mu gusuzuma ibyavuzwe n’Ubushinjacyaha ndetse n’ubwiregure bw’abaregwa, Urukiko rwasanze kuba imikono iri ku rupapuro rw’inzira ubushinjacyaha bwagaragaje ifitanye isano n’uwo muri icyo gihe ndetse Sadiki akaba yemera ko yandikiye Kampayana urupapuro rw’inzira, ari ikimenyetso cy’uko hari ibyagezweho mu iperereza.

Kampayana (umunini ureba hirya) avuga ko yagizwe igitambo cya za miliyari zanyerejwe muri RBC

Urukiko rusanga kandi hari impungenge z’uko abashinjwa barekuwe bashobora gutoroka ubutabera cyangwa bakazitira iperereza, bityo rutegeka ko bafungwa by’agateganyo iminsi 30.

Iki cyaha gifite imizi mu Ukuboza 2013 ubwo umukozi wa RBC witwa Rudasingwa Silas yagombaga kujya mu mahugurwa y’iminsi itatu ateganyirijwe ibyangombwa byose harimo n’imodoka yo kumutwara.

Ayo mahugurwa yaje gusubikwa ariko Kampayana Richard umucungamari ubishinzwe ngo akora urupapuro rw’urugendo asinya mu izina ra Rudasingwa ko amahugurwa yabaye maze ajya kwishyuza mu ikompanyi yitwa SGES ifite isoko ryo gutwara abakozi ba RBC.

Sadiki Tierry we ashinjwa icyaha cyo kuzuriza Kampayana urupapuro rw’inzira agashyiraho Plaki n’izina ry’umushoferi bitazwi muri Kompanyi ya SGES.

Bose bari bahakanye icyaha ariko Sadiki yemeza ko ari we wasinyiye Kampayana uru rupapuro rugaragaza ko misiyo yabayeho. Ngo byamenyekanye RBC iri gutegura ubwishyu bw’iyi modoka buhwanye n’ibihumbi 150.

Mu kuburana ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo bari bahakanye icyaha ndetse basaba kuzakurikiranwa bari hanze ibintu urukiko rwateye utwatsi.

Mu ntangiriro y’uru rubanza hari hatawe muri yombi abakozi 9 ba RBC ariko bagenda bafungurwa hasigaramo abo babiri.

Indi nkuru wasoma: http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/yabwiye-urukiko-ko-agerekwaho

[email protected]
Twitter:@biroridinatale


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages