RIB ibinyujije kuri Twitter yavuze ko aba bantu uko ari babiri bafashwe nyuma y’igenzura ryakozwe ku mikoreshereze y’umutungo.
Iti “Aba bombi bafashwe nyuma y’igenzura ku mikoreshereze y’umutungo w’iyi koperative n’iperereza ry’ibanze. Abakekwa ubu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kacyiru mugihe iperereza rikomeje kugirango hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.”
Amakuru yizewe IGIHE ifite ni uko icyaha cyo gutonesha n’icyenewabo, Nyirarukundo akurikiranyweho yagikoze ashyira umugabo we ku mwanya wa mbere,mu bagombaga guhembwa n’umwalimu SACCO nk’abarimu bakoresheje inguzanyo bahawe neza kandi atujuje ibisabwa.
Ikijyanye no gukoresha inyandiko Mpimbano kirakekwa kuri Mugire Joseph ngo kuko yahawe 385 000Frw yo kugura ibikoresho ntiyabizana ahubwo atanga inyemezabwishyu z’impimbano, asobanura uko ayo mafaranga yakoreshejwe.
RIB yafunze Mugire Joseph, uwahoze ari umuyobozi muri koperative “UMWALIMU SACCO” na Nyirarukundo Liliane, umukozi muri iyi koperative, bose bakurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano, gutonesha no kunyereza umutungo.
— Rwanda Investigation Bureau (@RIB_Rw) April 15, 2021
Aba bombi bafashwe nyuma y'igenzura ku mikoreshereze y'umutungo w'iyi koperative n'iperereza ry'ibanze.
Abakekwa ubu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kacyiru mugihe iperereza rikomeje kugirango hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
— Rwanda Investigation Bureau (@RIB_Rw) April 15, 2021


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!