00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umukozi witeguraga kuva mu kazi yafunze konti ya Twitter ya Trump

Yanditswe na Herve Ugirumukunda
Kuya 3 November 2017 saa 07:32
Yasuwe :

Umukozi wakoraga umunsi wa nyuma w’akazi yakuye konti ya Twitter ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ku murongo ku mugoroba w’ejo hashize.

Uru rubuga nkoranyambaga rwabanje kuvuga ko iyo konti yihariye ya Trump yavuye ku murongo kubera ikosa ariko nyuma y’iperereza ruvuga ko ari umukozi warwo wakoraga bwa nyuma waruvanyeho ku bushake.

Uwo mukozi ntiyavuzwe izina, ariko yavanyeho @realDonaldTrump iminota igera kuri cumi n’umwe ahagana mu ma saa moya y’umugoroba.

Uwasuraga iyo konti bamubwiraga ko itabaho bati “Sorry, that page doesn’t exist!”

Twitter yatangaje ko konti yafunzwe kubera ‘ikosa rya muntu ryakozwe n’umukozi wayo. ‘ Yafunzwe mu gihe cy’iminota 11 ariko isubizwaho. Dukomeje gukora iperereza dufata n’ingamba kugira ngo bitazongera kubaho.”

Gusa nyuma yaho gato, uru rubuga rwavuze ko ari umukozi wakoraga umunsi wa nyuma akazi ko gucunga Twitter ya Trump wari ubyihishe inyuma.

Bati “Mu iperereza twakoze twamenye ko byakozwe n’umukozi wita ku bakiriya wa Twitter wakoraga umunsi wa nyuma w’akazi ke. Turacyakora ubusesenguzi imbere mu kigo.”

Perezida Trump akoresha urubuga rwa Twitter atangaza ibyiyumviro bye ndetse n’imyanzuro ikomeye rimwe na rimwe. Benshi batamwishimiye basamiye hejuru inkuru y’uko konti ye yavuye ku murongo, bavuga ko bamukize, abandi banenga uwo mukozi bahamya ko ari gatumwa w’abashaka gucecekesha Trump.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages